Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024, mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n'itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y'amatora y'umukuru w'Igihugu n'ayabadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Ubwo yabazwaga ikibazo n'Umunyamakuru Daniel Hakizimana wabajije ku birebana n'abavuga ko komisiyo z'amatora mu bihugu bitandukanye by'Afurika zitigenga, Oda Gasinzigwa yagaragaje ko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Rwanda yigenga kandi ibyo ikora byose bishingira ku mategeko.
Yagize ati 'Komisiyo y'Igihugu y'Amatora irigenga kuko igendera mu mategeko kandi idahabwa amabwiriza n'undi uwo ari we wese. Mu nshingano zacu rero mu gutanga uburenganzira bungana, kwakira ibitekerezo ariko tugendeye mu murongo w'icyo amategeko ateganya.'
Yakomeje ati 'Icyo nagusubiza mbihagazeho ni uko twigenga kandi tugakurikiza n'amategeko.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yagaragaje ko ukwigenga kwa komisiyo gushingira ku byo bakora bya buri munsi ariko ko butayigira ikigenge.
Ati 'Komisiyo irigenga ariko ntabwo ari icyigenge. Turigenga ariko tugakorana n'abandi kuko turi ikigo cya Leta, ubwigenge bwacu bugaragarira mu byo dukora.'
NEC itangaza ko kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024, hateganyijwe kwakira kandidatire z'abakandida, ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.
Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y'itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.