Komite icyuye igihe y'Urwego rushinzwe gutunganya imikorere y'abagenagaciro yashimiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu muhango w'ihererekanyabubasha ku buyobozi bucyuye igihe bw'Urwego rutunganya imikorere y'abagenagaciro ku mitungo itimukanwa mu Rwanda ndetse n'ubushya bwashyizweho n'iteka rya Minisitiri w'Intebe no 012/03 ryo ku wa 25/03/2024.

Muri uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibidukikije, Dr Uwera Claudine, yibukije abagenagaciro bitabiriye iki gikorwa ndetse n'ubuyobozi bwabo, ko Leta y'u Rwanda yashyizeho itegeko rigenga umwuga w'igenagaciro ku mutungo utimukanwa mu rwego rwo kugena imikorere y'uyu mwuga, mu kugabanya ibibazo byawugaragaragamo, bityo ko bakwiye kuziba icyuho cy'aho bitaranozwa neza.

Ati ''Nk'uko mwese mubizi, Leta y'u Rwanda yashyizeho itegeko rigenga umwuga w'igenagaciro ku mutungo utimukanwa mu rwego rwo kugena imikorere y'umwuga no kuwuha umurongo mu mwaka wa 2010. […] icyo gihe icyari kigamijwe ni ukugira ngo ibibazo byagaragaraga mu kugena agaciro k'imitungo bishobore kuba byabonerwa igisubizo.''

Yongeyeho ati "Twagiye twumva aho ibiciro byagendaga bigenwa nabi ingaruka zose zagiye zihaba, ntibigira ingaruka gusa ku bagombaga kugenerwa agaciro (bene umutungo), bigira ingaruka ku bukungu bwose bw'igihugu […] turasaba ubuyobozi bushya ko bwashyiraho uburyo bwo kureba ahakiri icyuho hose nk'uko nari maze kubivuga, ndetse n'imikorere itari iya kinyamwuga ikaba yahagarara.''

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abakora Umwuga w'Igenagaciro (IRPV), Mugisha John, yashimiye abagize komite icyuye igihe kuko bakoze byinshi mu iterambere ry'uru rugaga, dore ko habayeho n'ubwiyongere bw'abagenagaciro b'umwuga bakaba bageze kuri 243, mu gihe mu 2010 bari 46.

Mu bindi byakozwe na komite icyuye igihe ni uko mu myaka yo hambere uru rugaga rugitangira hari hariho ikibazo cy'abiyitiriraga kuba abagenagaciro b'umwuga, ariko ubu hakaba harubatswe sisitemu igaragaza igenagaciro ryakozwe, ku buryo utari umugenagaciro w'umwuga adashobora kuyigiraho uburenganzira.

Hanashyizweho kandi ubwisungane mu kwivuza mu kwita ku mibereho myiza y'abagenagaciro b'umwuga, aho urugaga rugira uruhare runini kugira ngo abanyamuryango barwo ndetse n'abo mu miryango yabo babashe kwivuza neza.

Hashyizweho kandi ubufatanye bwa IRPV n'izindi ngaga zirimo n'izo mu mahanga nko muri Kenya, Afurika y'Epfo, Uganda n'ahandi, ndetse ku rwego rwa Afurika, IRPV yinjira mu Muryango African Real Estate Society.

IRPV kandi yakoze inyigo ku bibazo bizibandwaho mu kubikemura mu 2024, ku ikubitiro hakaba hazibandwa ku gukemura ibyakunze kuvugwa muri cyamunara zo mu Rwanda, aho nk'ugiye guterezwa umutungo usanga uteshwa agaciro nk'iyo ashaka kwishyura ikigo cy'imari nka banki, ku buryo umutungo we ugurishwa hitawe gusa ku mafaranga abereyemo banki, hatitawe ku gaciro gakwiye k'umutungo ugurishwa.

Hanashyizweho kandi amahugurwa ku bagenagaciro b'umwuga kugira ngo babashe no kujya bagena agaciro k'imitungo yimukanwa mu gihe bibaye ngombwa, kuko na bo mu bihe bitandukanye bagiye basabwa gutanga iyo servisi kandi itari isanzwe mu zo bibandaho.

Haracyari imbogamizi

Urugaga rw'Abakora Umwuga w'Igenagaciro (IRPV) rwagaragarije Minisiteri y'Ibidukikije ko hakiri imbogamizi mu mikorere yarwo, rukifuza ko ku bufatanye bw'iyi Minisiteri ndetse na komite nshya igiyeho, bagira uruhare mu kuzikuraho kugira ngo hanozwe ikorwa ry'uwo mwuga.

Zirimo kuba uru rugaga rwarahawe inshingano zo gutegura ibiciro fatizo mu kunoza uwo mwuga, ariko bikaba bisaba ingengo y'imari nini rudafite ku buryo kubitegura bitinda.

IRPV igaragaza ko ikora ibiciro fatizo hagendewe ku midugudu, ku buryo gufata imidugudu 14.837 yo mu gihugu ugafata nibura ibiciro fatizo 10 byo kwifashisha muri buri mudugudu wenda igiciro kikaba 5000 Frw kuri buri giciro fatizo, byasaba hafi miliyoni 800 Frw kugira ngo bikorwe.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abakora Umwuga w'Igenagaciro (IRPV), Mugisha John, yanakomoje ku kuba hakenewe imikoranire n'ibigo by'imari mu gukumira ruswa yagaragara hagenwa agaciro k'ibirimo imitungo itimukanwa.

Ati ''Hakenewe kunozwa imikoranire hagati y'abagenagaciro n'abafatanyabikorwa cyane cyane za banki n'ibigo by'imari, kugira ngo habe hajyaho amategeko n'amabwiriza aziba ibyuho bishobora kuvuka, bya ruswa mu mikoranire.''

Ikindi kandi ni uko IRPV yifuza kubika amakuru cyane cyane ku mitungo itimukanwa, ku buryo byafasha abashoramari dore ko bakenera amakuru atandukanye kugira ngo bashore imari ahantu runaka.

Muhire Jean Claude ahagarariye komite nshya y'Urwego rushinzwe gutunganya imikorere y'abagenagaciro (Regulatory council), yashimiye bagenzi be bo muri komite icyuye igihe ko bakoze ibishoboka byose mu guteza imbere uru rugaga, anabizeza ko we na bagenzi be bagiye gufatanya mu nshingano bazagira uruhare mu gukemura ibibazo bikibangamiye abagenagaciro b'umwuga mu Rwanda.

Abandi bagize iyi komite nshya:

  • Nishimwe Marie Grace: Umuyobozi w'Urwego rushinzwe gutunganya imikorere y'abagenagaciro akaba ahagarariye ikigo cy'ubutaka
  • Muhire Jean Claude: Umuyobozi Wungirije, ahagarariye abagenagaciro
  • Batamuriza Faith: Ugize urwego, ahagarariye Banki Nkuru y'u Rwanda
  • Ndacyayisenga Esther: Ugize Urwego, Ahagarariye Minisiteri Ifite ibikorwa remezo mu nshingano
  • Uwimana Naicolas: Ahagarariye Ishyirahamwe ry'Amabanki mu Rwanda
  • Kwizera Alphonse: Ahagarariye Urugaga rw'Abikorera- PSF
  • Dr. Iyandemye Samuel: Ahagarariye abagenagaciro
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abakora Umwuga w'Igenagaciro (IRPV), Mugisha John, yanakomoje ku kuba hakenewe imikoranire n'ibigo by'imari mu gukumira ruswa yagaragara hagenwa agaciro k'ibirimo imitungo itimukanwa
Habayeho ihererekanyabubasha kuri komite nshya na komite icyuye igihe
Iki gikorwa kitabiriwe na benshi mu bagenagaciro b'umwuga
Abagize imikorere myiza na IRVP bagenewe ibihembo by'ishimwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komite-icyuye-igihe-y-urwego-rushinzwe-gutunganya-imikorere-y-abagenagaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)