Kuki abakobwa batoroherezwa kubona 'cotex' nk'uko byoroshye kubona udukingirizo? - kayibanda Julian - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatangiye muri Centre Culturel Francophone kuwa 21 Gicurasi 2024, mu gikorwa cy'ubukangurambaga bwateguwe n' Ikigo Kosmotive gikora ibirimo 'cotex' zifurwa zizwi ku izina rya KosmoPads, zakozwe mu korohereza abagore n'abakobwa b'amikoro make dore ko zihendutse agapaki kagura 6000Frw kagakoreshwa mu gihe cy'imyaka ibiri.

Ubwo bukangurambaga bwateguwe mu kwitegura umunsi mpuzamahanga w'isuku iboneye ku bagore n'abakobwa bari mu mihango (Menstrual Health and Hygiene Day) wizihizwa kuwa 28 Gicurasi buri mwaka, Ikigo Kosmotive kikaba cyarawuteguye mu guhuriza hamwe abo mu nzego zitandukanye kugira ngo bibukiranye ko bafite inshingano zo kugira uruhare mu kuba umugore n'umukobwa yakwitabwaho mu gihe ari mu mihango kugira ngo ntadindire mu iterambere.

Mu biganiro byahatangiwe Julian kayibanda ukora ubuvugizi kugira ngo abagore n'abakobwa bitabweho uko bikwiye mu gihe bari mu mihango, nibwo yavuze ko hari icyuho mu kubitaho mu gihe bizwi ko bajya mu mihango buri kwezi, bityo ko 'cotex' bakoresha bakabaye bazibona mu buryo bworoshye nk'uko leta yoroheje uburyo bwo kubona udukingirizo kugeza n'aho dushyizwe muri kontineri ku mihanda.

Ati ''Mu by'ukuri iyo urebye uko duteza imbere ibindi bikoresho bijyanye n'ubuzima busanzwe nk'udukikingiro, ku muhanda bashyizeho kontineri zitanga udukingirizo, ahantu hose iyo winjiye muri hoteli usanga hari udukingirizo, impamvu 'cotex' zitaba mu bwiherero, ngo zibe ahantu hose zibe ku mihanda abantu bazibone igihe bazikenereye, kuki bitaba?''

''Kuko ntabwo ari ukuvuga ngo umuntu akeneye agakingirizo cyane kurusha 'cotex', umuntu ajya mu mihango buri kwezi. Kuki igihe naba ntambuka ku muhanda ntasanga hari kontineri ifite izo 'cotex'? Nubwo yaba igura 100 Frw nkagura kamwe nkagenda.''

Ibi kandi bishimangirwa na Umuziranenge Blandine washinze Ikigo Kosmotive akaba ari na we muyobozi wacyo, aho akomoza ku kuba abagore n'abakobwa bakwiye korohereza kubona 'Cotex' nkuko bizwi ko ujya mu bwiherero rusange ukahasanga impapuro z'isuku.

Yanavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye bw'inzego nka WASAC ndetse n'izindi, kuko nubwo hari gutezwa imbere gushyiraho 'cotex' zimeswa hadakwiye kwirengagizwa ko hakenewe amazi meza yo kuzifura kandi akaba atagera ahantu hose.

Ati ''Twebwe icyo tugerageza ni ukuzana ibihendutse, ariko n'ubwo byahenduka gute haba hakiri abantu batabasha kubona ubushobozi bwo kubona ibyo bintu byose […] birakwiye ko hashyirwaho uburyo bwo kubona izo 'cotex' mu buryo bworohye, nkuko mu bwiherero bwose tuba tuzi ko harimo impapuro z'isuku.''

Umuziranenge akomoza ndetse ku kuba abona hakabaye hari n'urwego rushinzwe kwita kuri icyo kintu n'iyo yaba minisiteri, kikagirwa umwihariko ku buryo na leta ishyiraho ingengo y'imari izwi yagenewe kwifashishwa mu korohereza abagore n'abakobwa b'amikoro make bakabona 'cotex' mu buryo bworoshye kandi bubahendukiye, ntibadindizwe no kuba hari inshingano bareka iyo bari mu mihango kubera kubura ibikoresho by'isuku.

Muri iki gikorwa kandi hifashishijwe abasizi mu gusobanura neza ko kuganira ku mihango ari ibintu bisanzwe, ndetse no gukumira ihohoterwa abagore n'abakobwa bakorerwa mu gihe bari mu mihango kuko bibasigira ibikomere byo ku mutima bikanabakururira ibibazo byo mu mutwe.

Kimwe mu bisigo bya Uwizeyimana Esther Muhozi yise 'Period is like love', yagereranyije imihango y'abagore n'urukundo kuko urubuze umererwa nabi, anakomoza ku kuba kujya mu mihango bitari bikwiye gufatwa nk'igisebo cyangwa ngo umuntu abure ubufasha ayirimo, kuko ari ikimenyetso cyiza cy'uko umukobwa uyibona igihe kiba kizagera akabyara akabona urubuto ruyikomokaho kuko abyara.

Ubu bukangurambaga kandi bwashyizweho muri gahunda yo gukomeza guca imiziririzo n'akato kuri bamwe bajya mu mihango, dore ko hari nk'ibihugu bikibagira ibicibwa ku buryo uyirimo hari ibyo aba atemerewe gukora nko guteka kuko biba bifatwa ko yanduye atateka ibiryo ngo abantu babirye.

Ikindi ni uko wari umwanya mwiza wo kugaragaza uruhare ab'igitsinagabo bakwiye kugira muri gahunda zo kwita ku mugore n'umukobwa wagiye mu mihango, ntatereranwe cyangwa se ngo bifatwe nk'aho umugore mugenzi we ari we wenyine ushobora kumuha ubufasha muri icyo gihe.

Imibare yo muri Gicurasi 2022 ya Banki y'Isi, igaragaza ko ab'igitsina gore miliyoni 300 bajya mu mihango buri munsi. Gusa igiteye inkeke ni uko abagera kuri miliyoni 500 badafite ubushobozi bwo kwigurira cotex.

Ni mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, umukobwa umwe mu 10 asiba ishuri iyo ari mu mihango, ibituma ashobora gutakaza 20% by'amasomo agomba kwiga mu mwaka wose. Hari n'abahitamo kuva mu ishuri burundu kubera iyo mpamvu.

Julian kayibanda yavuze ko leta ikwiriye korohereza abagore n'abakobwa kukona cotex nkuko byoroshye kubona udukingirizo
Wari umwanya mwiza wo kungurana ibiyekerezo ku cyakorwa ngo abagore n'abakobwa b'amikoro make babone iby'ibanze nkenerwa bari mu mihango
Muri iki gikorwa kandi hifashishijwe abasizi mu gusobanura neza ko kujya mu mihango kw'abagore bitakabaye bifatwa nk'igisebo, ndetse ko bakwiye kwitabwaho muri ibyo bihe
Emelyne Kaneza wa Rwanda Women's Network, yavuze ko cotex zihendutse zidakwiye gusiganwa no kwigisha abakobwa uko zikoreshwa, ku buryo uyambaye amenya amasaha adakwiye kurenza atarayihindura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-abakobwa-batoroherezwa-kubona-cotex-nk-uko-byoroshye-kubona-udukingirizo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)