Kuki Harmonize agiye kureka umuziki? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harmonize agiye gushyira hanze umuzingo wa Gatanu yise 'Mziki wa Samia' nk'uko yabivuze, ikaba izagera hanze kuwa 25 Gicurasi. Ifite umwihariko kuko yayituye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.

Harmonize yagize ati: 'Iyi Album narayimutuye kuko ari umugore udasanzwe.'

Ikindi cyatangaje benshi kuri iyi Album ni uko uyu muhanzi yatangaje ko ariyo ya nyuma agiye gukora mu mateka y'umuziki. Ati; 'Uyu kandi ni umusozo w'umwuga wanjye mu muziki.'

Avuga ko igihe cyose yaririmbaga yakoze iyo bwabaga mu gihe cyose yaririmbaga, bityo ko ibyo atahaye abantu ari byo atari afite.

Ibi abitangaje nyuma gato y'uko yaherukaga kwerekana ko uruganda rw'umuziki rwamaze kuba imbata y'ishyari.

Yabitangaje agira ati: 'Hirya y'umuhate wanjye n'umusanzu natanze maze kunanizwa n'urwango ndananiwe ngiye kuva mu muziki.'

Mu minsi iheruka ni bwo Harmonize aheruka gutangaza ko agiye kwiyegurira ibijyanye n'imikino y'iteramakofe.

Nubwo kugeza ubu ntawamenya aho ibijyanye n'iyo mikino ye byerekeza, Harmonize yamaze gushinga imizi mu muziki ndetse bigoye kuba havugwa abahanzi bahagaze neza munsi y'ubutayu bwa Sahara ngo aburemo.

Yatangaje kandi ko 'Mziki wa Samia' izaba koko yuzuye byo gusezera.

Harmonize yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze Album ya nyuma Ubudasa bwa Perezida Samia bwateye Harmonize kumutura Album nshya agiye gushyira hanzeHarmonize yamaze gutangaza ko agiye kuva mu muziki kubera ishyari riwurimo, akaba avuga ko aziyegurira iteramakofe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143205/kuki-harmonize-agiye-kureka-umuziki-143205.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)