Kuki mugura ibikoresho bisa ku biciro bitandukanye? - Depite Muhakwa abaza REB - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Ugushyingo 2021, REB yasinyanye amasezerano na ba rwimeyezamirimo bane yo kugemura mudasobwa, projecteur n'indangururamajwi mu mashuri atandukanye.

Muri aya masoko harimo aho bagiye bagiye birengagiza amasezerano ya RISA ajyanye no kugura ibikoresho by'ikoranabuhanga byagombaga kujyanwa mu mashuri.

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 ubwo REB yisobanuraga ku makosa yagaragaye mu mitangire y'amasoko, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga muri REB, Shyaka Emmanuel yagaragaje ko iri soko ryari riri mu yagombaga kugengwa n'amasezerano y'umuterankunga ku buryo batari gukoresha amasezerano ya RISA.

Ati 'Twagize isoko ryari riremereye ryari rifite agaciro kari hejuru ya miliyari 6 Frw noneho mu kuritegura umuterankunga ari we banki y'Isi atugira inama yo kurigabanya mu byiciro bitewe n'igice cy'ishuri cyane ko twari dufitemo amashuri y'icyitegererezo, amashuri nderabarezi, amashuri y'inshuke 3864, dufitemo n'igice cy'amashuri ya siyansi [STEM].'

Abadepite bagaragaje ko iri soko ry'ibikoresho by'ikoranabuhanga ryagombaga gutangwa hakurikijwe amasezerano ya RISA ariko biza kurangira ritanzwe batayagendeyeho.

Hagaragayemo ibiciro bitandukanye ku bikoresho bimwe byaguzwe mu masoko y'ibyiciro bitandukanye, ahari nka projecteurs zaguzwe harimo ikinyuranyo cy'ibihumbi 700 Frw.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagaragaje ko buri cyiciro cy'isoko cyihariye kandi cyigenga ariko ibiciro ku bintu bimwe byagakwiye kuba bisa.

Ati 'Ibikoresho ni bimwe mu byiciro by'isoko bitandukanye, kuki ibiciro bitandukanye.'

Shyaka yasubije ko bagiye barebera ku biciro byatanzwe n'abahataniye amasoko bakareba uwatanze ibiciro biri munsi y'iby'abandi kuri buri cyiciro.

Ati 'Amafaranga ari mu isoko rya mbere yatanzwe bitewe n'abapiganira isoko.'

Depite Muhakwa yagaragaje ko abatanga amasoko ari bo bakwiye kubanza kugena ibiciro, urihatanira yatanga ibye hakabaho kugereranya n'uko isoko rihagaze.

Shyaka yakomeje gutsimbarara ahamya ko mu gihe batangaga isoko bari barasuzumye ibiciro ku masoko.

Depite Uwineza Beline yagragaje ko hagendewe ku byakozwe ibikoresho byaguzwe REB ihenzwe, ndetse byatumye habaho kutazigamira leta arenga miliyari 1 Frw.

Ati 'Igenzura ry'isoko ritarebaga ibiciro ryarebaga ibiki? Kuvuga ngo nta biciro twashyiragamo, ubwo se kwari ukugenzura isoko mu buryo buvuze iki? Ko hakwiye kubamo ibiciro ku bintu runaka bikagaragara?'

Muri aya masoko hari aho projecteurs zaguzwe ku giciro cyo hasi ariko bigeze ku zindi 600 zagombaga kujya mu mashuri ya siyansi hitabazwa amasezerano ya RISA yateganyaga ibiciro biri hejuru ugereranyije n'amasezerano asanzwe.

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri REB, Nkurikiyinka Janvier yavuze ko batari baritaye ku gukoresha amasezerano ya RISA, ndetse ngo kuko bakurikizaga amasezerano n'umuterankunga bumvaga nta kibazo kirimo.

Ati 'Mbere kuko twakoraga uko umuterankunga yasabaga twumvaga turimo dukora ibikwiriye. Ariko nyuma yo kumva inama z'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ni bwo twabibwiye umuterankunga bakorana n'amasezerano kugira ngo RISA ibe mu bashyira mu bikorwa amasezerano aho kugira ngo niba bigeze ku gaciro runaka bari barashyizeho ngo dukurikize amabwiriza ya banki, ngo hanyuma niba biri munsi dukurikize amategeko y'imbere mu gihugu.'

REB yatangaje ko mu masoko yo kugura ibikoresho mu mushinga baterwamo inkunga na Banki y'Isi ubu bazajya bakurikiza amasezerano ya RISA.

Ubuyobozi bw'Iki kigo bwiyemeje ko bugiye gutunganya imitangire y'amasoko haba mu kugura ibikoresho by'ikoranabuhanga ariko no mu byerekeye ibitabo.

Perezida wa PAC Muhakwa Valens yavuze ko bitumvikana ukuntu ibiciro by'ibikoresho bimwe biba bitandukanye mu masoko yatanzwe mu gihe kimwe
Shyaka Emmanuel ushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yasobanuye ko bakurikizaga amabwiriza y'umuterankunga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-mugura-ibikoresho-bisa-ku-biciro-bitandukanye-depite-muhakwa-abaza-reb

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)