Uwari umuyobozi wa AS Kigali, Seka Fred yamaze gusezera kuri izi nshingano nyuma yo gushinja Umujyi wa Kigali kutita ku ikipe cyane ko n'ingengo y'Imari wayihantanuye.
Seka Fred yinjiye mu muyobozi bwa AS Kigali muri 2020 ari visi perezida, gusa mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2023-24 utangira ni we wari umuyobozi wa yo kuko Shema Fabrice wari perezida yeguye kuri uyu mwanya.
Uyu mugabo wagiye ushinjwa kwihisha ntaboneke mu bikorwa by'ikipe bya buri munsi, kudatanga amafaranga n'ibindi, yamaze kwandikira Inteko Rusange ya AS Kigali asezera.
Mu ibaruwa ndende yanditse asezera, yagaragaje Umujyi wa Kigali nk'indaro y'ibibazo byugarije iyi kipe Ifashwa n'Umujyi wa Kigali.
Yavuze ko ibibazo byatangiye kuba ubwo Umujyi wa Kigali watangiraga kugabanya amafaranga wageneraga ikipe aho yavuye kuri miliyoni 763 agera kuri miliyoni 150 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ati 'Ikipe ya AS Kigali tumaze igihe duhura n'ibibazo, kuva aho Ingengo y'Imari yacu yageraga kuri miliyoni 763 z'amafaranga y'u Rwanda harimo imishahara, kugura abakinnyi n'ibindi kugeza aho uyu mwaka yagabanuwe iba miliyoni 150.'
Yakomeje avuga ko bitewe n'ibyo bibazo bahuye nabyo bagerageje kurwana ku ikipe, bakora iyo bwabaga ariko ikipe ntiyagera ku ntego za yo nk'uko yabishakaga. Ati 'kwishyura imishahara ku gihe byaratunaniye, kugura abakinnyi beza biranga ari nabyo byagize ingaruka ku ikipe.'
Aha ni naho yatanze urugero ku mu mikino ibanza ikipe yasoje ku mwanya wa 13 ariko mu mikino yo kwishyura yirwanaho ikaba yarasoje ku mwanya wa 5.
Mu rwego rwo kugarura ikipe mu makipe ahatana, bagujije abantu batandukanye nyuma y'uko ikipe yari imaze amezi 7 idahemba kandi ihemba miliyoni zirengaho gato 22 ku kwezi, yari imaze kugeramo ibirarane bya miliyoni 158 Frw.
Seka Fred yavuze ko nubwo ibi byose byabaga Umujyi wa Kigali wari waremeye kuzajya wishyura imishahara y'abakinnyi ariko ntiwabikora.
Ati 'Umujyi wa Kigali wari waremeye kuzajya wishyura imishahara y'abakinnyi, wari warabitwijeje, banasinye n'ibaruwa ibyemeza, byari kuba ari byiza ku ikipe bijyanye n'ibihe yari irimo ariko ntabwo byigeze bishyirwa mu bikorwa.'
Ashingiye kuri ibyo bibazo byose yahuye na byo byanatumye mu bushobozi bwe buke na we atangamo miliyoni 40, kongeraho ibyo yijejwe n'Umujyi wa Kigali ariko ntubishyire mu bikorwa yahisemo gusezera ku nshingano yari afite muri iyi kipe.
Yasabye Inteko Rusange guterana igatora umuyobozi mushya ndetse bagahita bakora ihererekanya bubasha mu gihe cya vuba.