Kwibuka 30: Abikorera b'i Musanze binjiye muri gahunda yo kubungabunga ibimenyetso by'abiciwe muri 'Cour d'Appel' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by'umwihariko abiciwe mu nzu yakorerwagamo n'Urukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d'Appel) n'abikorera bo mu Karere ka Musanze, bemeje ko bagiye gufatanya na Ibuka n'ubuyobozi bw'Akarere mu gukusanya no kubungabunga ibimenyetso by'abiciwe muri urwo rukiko muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abatutsi biciwe muri Cour d'Appel Ruhengeri, ni abaturukaga mu cyahoze ari Superefegitura ya Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke) n'abari batuye muri Musanze y'ubu no mu nkengero zayo, bazanywe kuri iyo Ngoro y'Ubutabera babeshywe ko bahahungishirijwe ngo barindwe ahubwo bakahatikirizwa n'Interahamwe, abajandarume n'abasirikare babaga mu cyahoze ari Ruhengeri.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Musanze, Habiyambere Jean, yavuze ko kubungabunga ibi bimenyetso ari akazi katoroshye kadakwiye guharirwa Ibuka gusa n'Akarere kandi ko bizatanga umusaruro wo gushyiraho ahantu higirwa amateka nyayo, by'umwihariko ku bana bato, kugira ngo nabo bazagire ubumenyi kuri aya mateka.

Ati "Ni akazi gakomeye kugira ngo aya mateka abungabungwe ku buryo azagirira akamaro buri wese ndetse n'abana bato bajye bamenya uko Jenoside yakozwe. Twe nk'abikorera turi kuganira na Ibuka n'Akarere ku buryo twafatanya noneho buri mucuruzi ku bushake bwe agire icyo yakora tugihurize hamwe noneho ibyari kuzakorwa mu myaka myinshi tubikore mu mwaka umwe cyangwa ibiri."

Yakomeje avuga ko "Turizera ko tuzabigeraho kuko iyo abantu bakoze ari benshi ntabwo bavunika. Bizatuma aya mateka abikwa mu buryo by'ikoranabuhanga, yigishwe abana kugira ngo batazabeshywa nyuma, bityo bamenye neza uburyo bwo kurwanya abakigoreka n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'abandi bazajya baza bayige, bayasome, bayabone."

Perezida w'Umuryango Uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Musanze, Twizere Rusisiro Festus, yashimye Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Musanze uburyo rubafasha mu kwita ku mibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubungabunga amateka.

Ati "Turi gutegura uburyo umuntu yaza gusura hano noneho akabona amateka y'icyahoze ari Ruhengeri, ubu turi kubikora mu gihe kirambye, ubu tugiye kwicarana n'abikorera noneho turebe uburyo byakorwa neza ku buryo bunoze bw'ikoranabuhanga rizerekana gutsindwa k'ubutabera bw'icyo gihe ndetse amateka ajye aboneka ku buryo bworoshye ndetse abikwe n'imyaka 1000."

Umuyobozi w'Ihuriro ry'abashoramari mu bijyanye n'amahoteli, Harelimana Jean Léonard, yavuze ko urebye aho urwego bakorera rwavuye mu myaka 30 ishize, nta muntu ukwiye kurebera abifuza kurusubiza inyuma, yemeza ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa byo kwibuka no gusigasira amateka kugira ngo abakiri bato bayigireho.

Ati "Iyo urebye urwego rwacu rwariyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mbere twari dufite hoteli eshatu gusa, ubu dufite izirenga 45."

"Turanenga rero abijanditse muri Jenoside bakica abacuruzi n'abakiliya babo, ubu rero iri ni isomo rikomeye tugomba gusigasira kugira ngo dufate ingamba zo guhangana n'uwo ari we wese wifuza gusubiza u Rwanda inyuma mu mateka mabi yabaye."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze nabwo bwashimiye Abikorera uruhare bagira mu guteza imbere imibereho myiza y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, rwubatse ahahoze Ingoro y'ubutabera (Cour d'Appel de Ruhengeri), ni hamwe mu Rwanda mu hazwi amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko Abatutsi basaga 800 biciwe kuri urwo rukiko mu gihe bari bazi ko bizeye ubutabera.

Usibye ubufasha bwo gukusanya no kubungabunga ibimenyetso by'abiciwe muri urwo rukiko, abikorera bashaka gufatanya na Ibuka n'Akarere, banatanze inkunga yo gufasha imirimo ya buri munsi kuri uru rwibutso, abarokotse 14 bahawe ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe yo kubafasha mu kuzahura imirimo y'ubucuruzi.

Hanatanzwe kandi inka ku wundi muryango w'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, indi miryango 11 ihabwa abiribwa.

Abikorera b'i Musanze binjiye muri gahunda yo kubungabunga ibimenyetso by'abiciwe muri 'Cour d'Appel' muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abikorera-binjiye-mu-rugamba-rwo-kubungabunga-ibimenyetso-by-abiciwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)