Ubuyobozi bwa Seminari Nto ya Ndera yitiriwe Mutagatifu Vincent (PSSV) bwateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abasaserdoti, Abaseminari, Abakozi ba Seminari n'abandi bantu bari bahahungiye, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabaye tariki 18 Gicurasi 2024, kibera ku Iseminari i Ndera. Gahunda yatangijwe n'Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Andereya Havugimana.
Rwagati mu nyubako z'iyo Seminari hari urwibutso rushyinguyemo abari abanyeshuri, abakozi, Abihayimana ndetse n'abandi bantu bari bahungiye mu Iseminari bavuye ku misozi ikikije aho iyo Seminari yubatse nk'i Masoro ahakorera inganda, abavuye ku misozi ya Kanombe, Kayumba n'i Remera.
Umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera, Padiri Tuyisenge Pascal, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yasobanuye ko abantu bahahungiye ari benshi, bamwe bajya mu kigo cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe cya CARAES, abandi bahungira mu Iseminari, bahasanga Abapadiri babashyira mu byumba by'amashuri barabakira ndetse babitaho, ku ikubitiro abahahungiye bakaba barimo abahigwaga n'abatarahigwaga, nyuma y'uko indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana yari imaze kuraswa.
Ku itariki ya 08 Mata 1994, abari bayoboye ubwicanyi barimo uwitwaga Mbonampeka n'izindi Nterahamwe zari ziri aho i Ndera, baraje bavangura abantu, abatarahigwaga babategeka gusohoka bagataha, Abatutsi basigaramo aho.
Abicanyi bagarutse ku itariki 09 Mata 1994 baje kwica abantu bari bahungiye muri iyo Seminari, ariko uwari umuyobozi w'iyo Seminari ari we Padiri Andereya Havugimana (ubu ni Musenyeri), na Padiri Ananiya Rugasira wari Umucungamutungo (Econome) w'iyo Seminari, barababima bababwira ko nta mpamvu yo kubica kuko ari abana b'Imana.
Kugira ngo abicanyi babashe kubageraho, babanje kwica Padiri Ananiya Rugasira utari mu bahigwaga, baramurasa, umurambo we ukaba uri mu yashyinguwe mu rwibutso rw'iyo Seminari ya Ndera.
Musenyeri Andereya Havugimana na we bamusabye kubaha abo bantu ariko aranga, bahita bamurasa arakomereka cyane, ariko ku bw'amahirwe ntiyashiramo umwuka, akaba ari no mu bifatanyije n'abaje kwibuka ku nshuro ya 30 abiciwe muri iyo Seminari, tariki 18 Gicurasi 2024.
Abicanyi ngo bakomeje kugenzura abahungiye kuri iyo Seminari, tariki ya 11 Mata 1994 uba umunsi mubi cyane ku bari bahahungiye, kuko abicanyi babasohoye mu mashuri, babakusanyiriza ku kibuga cya Basketball barahabicira, abandi babicira mu mashuri, harokoka abantu bane bonyine nk'uko umuyobozi w'iyo Seminari yabisobanuye.
Abicanyi bavuye aho muri Seminari bajya kwica abandi bari bahungiye mu kigo cya CARAES cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, itariki ya 11 Mata ikaba ari itariki muri uwo Murenge wa Ndera bibukiraho by'umwihariko nk'itariki yabayeho ubwicanyi ndengakamere muri ako gace.
Seminari Nto ya Ndera iherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Yigamo abanyeshuri 333 biga guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.
Umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera, Padiri Tuyisenge Pascal, umaze imyaka 13 ayiyobora akaba yaranahize mu gihe cy'imyaka itandatu, avuga ko iyo Seminari ifite intego igenderaho igira iti 'Duharanire Urumuri n'Ukuri.'
Avuga ko mu byo batoza abanyeshuri barera, ari ukurangwa n'ubumwe, bakirinda ivangura, kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi. Yagize ati 'Abantu bijanditse muri Jenoside bari babuze urumuri, bari mu mwijima, aho kubona umuntu ngo babone ko ari mugenzi wabo, ahubwo bakamubonamo ikindi, bakamubonamo Umututsi ugomba kwicwa. Babuze n'ukuri bahakana ko umuntu ari ikiremwa cy'Imana cyaremwe mu ishusho y'Imana. Aba bana bacu rero duhera aho, tukabaha ubuhamya, ubutumwa n'inyigisho y'uko bagomba kuyoborwa n'urumuri, bagaharanira kurangwa n'ukuri kuko ari ko kubaganisha ku rukundo, kandi ufite urukundo ntashobora kururengaho ngo abe yagirira nabi mugenzi we.'
Urwibutso rw'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Iseminari Nto ya Ndera rushyinguyemo imibiri y'abantu hafi 500.
Murebwayire Josephine uri mu bantu bane barokokeye muri iyi Seminari nto ya Ndera, yatanze ubuhamya bw'ibihe bigoye banyuzemo bya Jenoside yamutwaye umugabo n'abana be, na we agatemwa agakomereka cyane, ashima Inkotanyi zamurokoye, Igihugu kimwitaho kimugira n'Umurinzi w'Igihango.
Murebwayire avuga ko kubera ubuzima yakuriyemo bwo kutarerwa n'ababyeyi be, byatumye yiyemeza kwita ku bana benshi basigaye ari impfubyi, akaba yumva atewe ishema no kuba hari benshi bamwereka urukundo kandi bakamufata nk'umubyeyi wabo.
Murebwayire yabwiye urubyiruko ko rufite amahirwe yo gukurira mu Gihugu cyiza kibitaho, abasaba kwirinda amacakubiri, no kwirinda abantu babashuka babashyiramo inyigisho zo kwanga bagenzi babo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka muri Seminari Nto ya Ndera, yashimye ubuyobozi bw'iyo Seminari n'abafatanyabikorwa babo bashyize hamwe imbaraga, bavugurura urwibutso rwa Jenoside rwubatse muri iyo Seminari, kugira ngo ruheshe icyubahiro abarushyinguyemo.
Yibukije ko kwibuka ari inshingano, kuko bifasha Abanyarwanda by'umwihariko kumenya amateka mabi yaranze ubuyobozi bwariho mbere ya 1994, bityo bakamenya ibyo badakwiriye kongera gukora.
Yanashimye ubutwari bwaranze Inkotanyi zahagaritse Jenoside, mu gihe Isi yose yareberaga Abatutsi bicwa.
Irere Claudette yasabye ko abantu birinda amacakubiri n'ivangura, ahubwo bakibona nk'Abanyarwanda, kuko ari byo bizatuma Jenoside itongera kubaho ukundi.