Kwibuka30: Yabashije gutanga ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo muri Jenoside ku nshuro ya mbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu buhamya yabutangiye mu rugo rw'Impinganzima mu Karere ka Rusizi ku wa 8 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mubyeyi umaze amezi ane, ageze mu rugo rw'Intwaza zo mu Karere ka Rusizi, Jenoside yabaye afite imyaka 39. Yari umugore ufite umugabo n'abana barindwi ariko aba bose babishe muri Jenoside asigarana umwana umwe nawe waje kwicwa n'indwara.

Ku ikubitiro, Interahamwe yamwiciye mu maso umwana we. Yakomeje kwihishahisha ahantu hatandukanye harimo mu kibindi, mu muvure, no mu bihuru no mu giti.

Ubwo yari yihishe mu giti nibwo umugore wari mu gitero cyasahuye amateke munsi w'urugo yakubise umugabo wa Ayinkamiye witwaga Kayinamura Oscar agafuni arapfa.

Abicanyi bakomeje kubahiga bukware, Interahamwe zifata abana be batatu ari bazima zibashyira mu cyobo zirenzaho itaka.

Ati 'Mureke mvuge. Mu myaka 30 aho nari ndi nagiraga ubwoba ngo nintanga ubuhamya baranyica. Nagiraga ubwoba ngo inzu ndimo barayintwikiramo ariko noneho Kagame yampaye aho nduhukira reka nibohore'.

Ayinkamiye amaze amezi ane mu rugo rw'Impinganzima. Avuga ko ubuzima abayemo muri uru rugo burimo kuba bafite abakozi babitaho, bakabamesera, bakabatekera, bakabavuza bwatumye abasha gushyira umutima hamwe, bituma atinyuka ashobora gutanga ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Mu bantu bo mu muryango we bishwe muri Jenoside harimo umuryango yari yarashatsemo n'umuryango avukamo. Yibuka ko nyirabukwe bamurashe amasasu atandatu barangije bamwambura imyenda nk'uko babikoreraga uwo bicaga wese.

Ati 'Umugore witwaga Nyirabukima, bamaze kumwica, umusore araza amusesekamo umushito uhinguka mu mutwe.'

Ayinkamiye ashimira ingabo z'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, zikanasubiza inyuma abacengezi bari bongeye gutera igihugu mu 1996, ati 'Nimukomere ku muheto tubafatiye iry'iburyo'.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine wari uhagarariye Umuryango Unity Club Intwararumuri yahumurije abasaza n'abakecuru basigaye bonyine nyuma y'uko abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, abasaba gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu nubwo bakuze.

Ati 'Uru ni urugo rugendwa n'abantu batandukanye barimo n'abakiri bato mufite inshingano yo kubiba urukundo n'ubumwe mu babasura. Tubasaba kutiheba kuko burya iyo wihebye ni nk'aho ubuzima buba bwarangiye'.

Abasaza n'abakecuru basigaye bonyine, iyo bageze mu rugo rw'Impinganzima barema imiryango mishya bamwe bakabera bagenzi babo ababyeyi. Kubera ko bose baba bakuze, iyo hagize utabarubaka, abasigaye basigarana inshingano yo gukomeza kwibuka abo mu muryango w'uwapfuye kugira ngo amazina yabo atibagirana.

Urugo rw'Impinganzima rwo mu Karere ka Rusizi ni rumwe mu ngo enye z'Intwaza ziri mu Rwanda. Rutuyemo abasaza n'abakecuru 37 baturutse mu turere turimo Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Rusizi na Gakenke.

Intwaza zibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Bwa mbere mu myaka 30, Ayinkamiye yatanze ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo muri Jenoside
Minisitiri Uwamariya yasabye Intwaza gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-yabashije-gutanga-ubuhamya-bw-ibyo-ku-nshuro-ya-mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)