Umuhanzikazi wo mu Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi, Vumilia Mfitimana ageze kure imyiteguro y'igitaramo cya mbere yise 'Nyigisha Live Concert,' kigiye kubera mu ihema rinini rya UNILAK ku ya 04 Gicurasi 2024.
Muri iki gitaramo azakora kuri uyu wa Gatandatu, Vumilia agiye guhurizamo abahanzi n'amakorali bakunzwe cyane mu Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi, barimo umuramyi Phanuel Bigirimana, Way of Hope Choir y'i Remera, Korali Ababimbuzi yo ku Muhima, Hope in Christ ya Kicukiro Centre, Korali Intwari za Kristo y'i Kigombe, hamwe na Anne Muhimpundu benshi bakunze mu ndirimbo 'Ntacyo Nkushinja.'
Iki ni cyo gitaramo cya mbere Vumilia agiye gukora nyuma y'imyaka isaga ine yinjiye mu muziki. Uyu muhanzi akunzwe cyane mu ndirimbo yanitiriye iki gitaramo yise 'Nyigisha' (Abenshi bakunze kuyita numpa umugisha Yesu ujye unyibutsa gushima).
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Vumilia yatangaje ko agiye gukora iki gitaramo muri iki gihe kuko ari bwo yari afite ubushobozi ndetse n'umwanya, yongeraho ko ari na cyo gihe Imana yashimye, 'kuko ni nayo yatumye nshira ubwoba mu myaka ine yari ishize. Nahoranaga ubwoba bwo kuba nategura igitaramo, rero ni igihe Imana yamazemo ubwoba inyereka ko bishoboka. Byari umupangu w'Imana.'
Akomoza ku cyo yiteze muri iki gitaramo, uyu muramyi yagize ati: 'Njyewe niteze kuzabona abantu baza tugafatanya guhimbaza Imana. Ntabwo nzi ngo ndi bwitege iki kuko ari ubwa mbere ntazi ngo biba bimeze bite, gusa njyewe mfite amatsiko yo kubona ntaramanye n'abantu, ba bandi bakunze za ndirimbo tukishima tugataramana nkababona banshyigikira.'
Vumilia yasobanuye ko impamvu yahisemo ko abantu bazitabira igitaramo cye bazinjira ku buntu kubera ko yatekereje ko hari abantu bamukunda ndetse n'ibihangano bye batabona ubushobozi bwo kwishyura itike yabinjiza mu gitaramo kuko bagihanganye no kubona n'ifunguro ribatunga uwo munsi.
Yagize ati: 'Nahisemo gufata icyo gitaramo ngo nkireke abantu bazinjirire ubuntu kugira ngo ba bantu bankunda badafite ubushobozi nabo bazoroherwe/bazisangemo.'
Yashimangiye ko abifuza kumushyigikira nabo badahejwe kuko babageneye umwanya bazatangamo inkunga yabo mu gitaramo nyirizina. Vumilia kandi, yaboneyeho no kwizeza abantu ko imyiteguro irimbanije ndetse iby'ingenzi bisabwa ngo igitaramo kibashe kuba byose byamaze kujya ku murongo.
Uyu muhanzikazi yatangaje ko nta mbaraga zidasanzwe ziri kumushyigikira muri iki gitaramo uretse iz'Imana ndetse n'abantu be ba hafi bakomeje kumufasha mu myiteguro yacyo.
Indirimbo ye ya mbere, ni iyitwa 'Izabukuru' yashyize hanze mu 2020. Mu zindi ndirimbo ze zakunzwe harimo "Amahoro", "Ibaga nta kinya", "Izabukuru", "Bya bindi", "Uzandinde gupfa kabiri", "Na n'ubu", "Izahabu", "Buri Segonda" n'izindi.
Uburyohe bw'indirimbo ze n'ijwi rye rinyura benshi, bituma atumirwa cyane hirya no hino mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, ibintu bigaragaza ko ari ku ibere kuko ari we ugaragara cyane mu bitaramo binyuranye yaba ibibera mu nsengero, mu bigo by'amashuri, mu bukwe n'ahandi.
Vumilia kandi agiye gukora iki gitaramo nyuma y'amezi macye ataramiye i Burundi, mu gitaramo yatumiwemo na Dawn Joy Singes choir ahitwa Sororezo ku ya 09 Nzeri 2023. Iki gitaramo yagihuriyemo n'andi makorali menshi y' i Burundi arimo Angel's Voice Kabingo, Alone Gospel Sehe, Salvation Ngagara, Ebenezer Kamenge, Patmos Kamenge n'ayandi.
Umuhanzi Vumilia Mfitimana yateguye igitaramo cye cya mbere yitiriye indirimbo ye yakunzwe cyane 'Nyigisha'
Kwinjira mu gitaramo cye yabigize ubuntu nyuma yo gutekereza ku bantu bamukunda ariko badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira itike
Ni igitaramo azahuriramo n'amakorali ndetse n'abahanzi bakunzwe mu itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi