Uyu munyamakuru yari mu Rwanda aho yitabiriye Inama yahuje abayobozi b'ibigo byo muri Afurika (Africa CEO Forum). Ni umwe mu bayoboye ibiganiro by'abayobozi muri iyi nama.
Kuyi uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi 2024, Larry Madowo yasangije abamukurikira kuri X, amashusho yafatiye mu muhanda Kigali-Gatuna mu masaha y'ijoro, ahagana saa yine n'igice.
Aha yagaragaje ko yatangajwe cyane no kubona mu rugendo yakoze kuva i Kigali kugera hafi n'umupaka wa Gatuna, yarabonye amatara yose yo ku muhanda yaka.
Yatunguwe kandi no kubona imihanda ikoze neza, nta binogo biyirimo ndetse n'imirongo n'ibyapa bigomba kuba biyiriho, byose bimeze neza.
Muri iyo mashusho yagize ati 'Hashize nk'amasaha abiri n'igice tuvuye muri Kigali, [ubu] twegereye umupaka wa Gatuna, ariko ahantu hose hari amatara akora kandi neza, ubu ni saa Ine n'iminota 37 z'ijoro. Imirongo y'imihanda imeze neza kandi nta n'ibinogo twigeze tubona.'
'Natembereye cyane kuri uyu Mugabane [wa Afurika] ariko nta hantu na hamwe nari nabona ibimeze gutya. Amatara kuva mu Mujyi wa Kigali kugeza ku mupaka wa Uganda! Imihanda idafite ibinogo, birashoboka cyane [ko n'abandi babikora], u Rwanda rwarabikoze.'
Muri uru rugendo Madowo yari kumwe na Eleni Giokos nawe usanzwe ari umunyamakuru wa CNN ukorera ku Biro byayo biri Abu Dhabi.
Aba bombi bahuye n'umugabo witwa Richard warimo ataha muri ayo masaha, afite telefoni mu ntoki ndetse asigaje urugendo rungana n'ibilometero bine ngo agere aho atuye.
Richard yabajijwe niba koko aba yumva atekanye, nawe ababwira ko nta kibazo kuko aba yumva afite umutekano usesuye.
We drove at night in Rwanda. This is what we saw pic.twitter.com/5Z8klA8uwL
â" Larry Madowo (@LarryMadowo) May 25, 2024