Leta igiye guhindura uburyo yafashaga abize imyuga y'igihe gito guhanga umurimo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe na Nzigiyimana Gilbert, umukozi wa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi,ushinzwe ubukangurambaga bw'urubyiruko, ku wa 09 Gicurasi 2024.

Yabitangarije mu gikorwa cyo gutangiza amahugurwa y'amezi atandandatu agenewe urubyiruko rwize imyuga mu bihe bitandukanye, agamije kubatyaza ubwenge mu mikorere, yatangirijwe mu Murenge wa Munini, mu Karere ka Nyaruguru.

Kuva mu mwaka kuva mu 2021, Minisiteri yakoranye n'urubyiruko irufasha kubona igishoro n'ibikoresho bitandukanye bibafasha guhanga umurimo ariko bamwe bakabikoresha nabi.

Muri iyi myaka itatu ishize, urubyiruko 3200 rwo mu turere 26 rwize ubumenyingiro rurimo abavuye Iwawa, rwafashijwe gutangira imishinga yo guhanga akazi ariko bamwe ntibakomeze, rimwe na rimwe kubera kuba batarize neza isoko.

Gakuru Viateur wo mu Murenge wa Ruramba, mu Karere ka Nyaruguru, yize umwuga wo gutunganya sinema no gufotora. Yabwiye IGIHE uko yatangiye ibikorwa byo gufotora ahereye mu Ruramba, akaza guhomba kuko atari yize neza isoko.

Yavuze ko byamusabye kwimukira ku Munini, aho ubu akora ibijyanye na serivisi za Irembo akabivanga no gufotora ubukwe.

Ati 'Iyo ntekereza kabiri mbere, nkatangirira bizinesi yanjye ku Munini, ubu mba ngeze kure. Kwiga isoko mbere ni iby'agaciro cyane. Niteze ko amahuurwa nzahabwa azanyagura birenzeho ngatera imbere.''

Nzigiyimana Gilbert, umukozi wa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ushinzwe ubukangurambaga bw'urubyiruko, na we yagaragaje zimwe mu mpamvu zatumye imishinga y'urubyiruko idakomera; zirimo kuba bamwe barahawe ibikoresho batabanje guterugwa neza ngo bumve ibyo bagiye gukora banatekereze isoko.

Yakomeje avuga ko hari n'amatsinda yahurizwaga hamwe ngo akore ariko abayagize batatanye, bityo guhuza imbaraga bikagorana.

Ati 'Hari nk'itsinda wasangaga ritatanye, umwe aturuka muri uyu murenge, undi mu wundi kure kubahuriza hamwe bikabagora kubera urugendo rurerure bakora.''

Yanagaragaje ko hari n'urubyiruko rutumvaga ibyo gukorana, aho buri wese yashakaga kujyana igikoresho iwabo ngo akorere ku ibaraza cyangwa mu rugo.

Nzigiyimana,yongeyeho ko Minisiteri yahisemo guhindura uburyo byakorwagamo bigahabwa imiryango itegengwa na Leta, ngo yunganire mu mahugurwa ategura urubyiruko, kugira ngo babanze bahindure imyumvire bakore ibintu bifite intego.

Hanganimana Sylvestre, umuvugizi w'umuryango BIOCOOR,uzashyira mu bikorwa uyu mushinga ku rubyiruko rwo mu turere twa Nyaruguru na Huye, yavuze ko igishya bazanye ari ukubanza gufasha urubyiruko kwisobanukirwa ubwabo bakanasobanukirwa abo bakorera n'aho bakorera.

Ati 'Mu bo tuzafasha harimo ababyariye iwabo, abavuye Iwawa, ndetse n'abafite ubumuga. Abo bakeneye mbere na mbere kubanza kwigirira icyizere, bakanumva ko sosiyete itabajugunye. ''

'Icyo bahanganira ni ubuzima n'iterambere. Nibamara guhumuka rero, bazakora, bisanishe n'icyerekezo cy'igihugu,tunabereke ko igihugu kibakunze, maze hakurikireho kubaha ibikoresho bibunganira gushyira mu bikorwa imyuga bize bajye ku isoko bakore biteze imbere.''

Uretse aha i Nyaruguru, aya mahugurwa azatanangwa no mu turere twa Huye, Gakenke na Nyabihu; akazahabwa urubyiruko rugera kuri 200.

Igihe bizagaraga ko bitanze umusaruro, ngo ubu buryo bukazahita bukwizwa mu gihugu hose.

Uru rubyiruko rugiye guhabwa amahugurwa y'amezi atandatu, rwavuze ko ruyitezeho byinshi bizatuma batyara mu gushakisha ifaranga, bityo batere imbere
Bucyana Pierre,Umuyobozi w'ishami ry'Ubucucuzi n'Umurimo mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko biteze ko aya mahugurugwa n'ibikoresho urubyiruko ruzahabwa, bizasiga bungutse ba rwiyemezamiriimo bashya.
Hanganimana Sylvestre, umuvugira BIOCOOR, yavuze ko igishya bazanye ari ukubanza gufasha urubyiruko kwisobanukirwa ubwabo bakanasobanukirwa abo bakorera n'aho bakorera bityo bakarusaho kumenya isoko ryabo
Nzigiyimana Gilbert yavuze ko kuyobora urubyiruko ruri guhanga akazi bizatuma ibyo bakora bitera imbere.
Imihigo ni yose muri uru rubyiruko yo kutazapfusha ubusa amahirwe y'inyigisho n'ibikoresho bazahabwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-guhindura-uburyo-yafashaga-abize-imyuga-y-igihe-gito-guhanga-umurimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)