Leta yahize gufasha urubyiruko rukigorwa no kwihangira imirimo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Nama Mpuzamahanga y'Umuryango Mpuzamahanga w'Umurimo (ILO) yateraniye mu Rwanda kuva ku itariki ya 22-23 Gicurasi 2024. Ni inama ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, aho kuri iyi nshuro yigaga ku buryo urubyiruko rwahanga imirimo inoze y'ikoranabuhanga kandi itangiza ibidukikije.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha urubyiruko kubona akazi, guteza imbere uburezi ndetse no guhanga udushya. Yavuze kandi ko ibyo bijyana no kurushishikariza gutangiza imishinga ndetse no gushyigikira imishinga mito.

Gusa yavuze ko hagikenewe guterwa indi ntambwe mu kongera umubare w'urubyiruko rufite akazi.

Ati 'Tugomba gukuraho imbogamizi zikiri mu guhanga akazi ku rubyiruko, nko kutagera kuri serivisi z'imari uko bikwiye, ndetse n'uburyo budahagije bwo kuborohereza gutangira imishinga bijyanye n'ibyiciro barimo. Tugomba kandi kwita cyane ku gutanga mahirwe angana yo kubona akazi kanoze mu rubyiruko.'

Yongeyeho ko ikoranabuhanga rizibandwaho, ati 'Bigomba kujyana no kwita ku gukoresha amahirwe ari mu ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rubyiruko, ari byo turi kuvugaho muri iyi nama.'

Prof. Bayisenge kandi yavuze ko muri iki gihe ubukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga buri gutera imbere ku Isi, asaba ko Umugabane wa Afurika utasigara inyuma, cyane ko ufite urubyiruko rwinshi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yavuze ko kuba u Rwanda ari Igihugu kiganjemo urubyiruko, ari yo mpamvu hashyizweho gahunda zinyuranye zo kuruzamura mu guhanga imirimo inoze harimo Arts Rwanda Ubuhanzi, Youth Connect Awards, Aguka n'izindi zitandukanye.

Urubyiruko rwo mu Rwanda rwitabiriye iyi nama rwavuze ko hari amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro ariko ko hakiri n'inzitizi zituma bamwe batisanga mu guhanga imirimo inoze.

Niyigena Violette ukora nk'Umunyamabanga mu Kigo cyitwa 'Unguka Agri-Research' gikora ubushakashatsi mu bijyanye n'ubuhinzi bukozwe mu ikoranabuhanga, yavuze ko nk'urubyiruko hari amahirwe ahari mu ihangamurimo rishingiye ku ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.

Yagize ati 'Birashoboka gukora iyo mishinga kuko nka twe twatangiye tukiga muri kaminuza. Ibyo dukora mu kigo cyacu birimo ikoranabuhanga rifasha umuhinzi gukoresha inyongeramusaruro atangije ibidukikije, kubungabunga ubutaka ndetse no kumenya guhinga bakurikije imihindagurikire y'ibihe. Hari uturere ibyo byagaragayemo dushaka ko bakomeza ubuhinzi ariko batangije ibidukikije'.

Muhire James ukora nk'umugenzuzi mu Kigo Rwanda Green Fund yavuze ko mu rubyiruko hakiri imbogamizi ku kugera kuri serivisi z'imari uko bikwiye, asaba ko nabyo byazahabwa umwihariko.

Nibura mu myaka irindwi ishize, Leta imaze guhanga imirimo irenga miliyoni, mu gihe ikigero cy'ubushomeri muri uyu mwaka cyagabanutse kikagera kuri 12.9%, ikigero cyaherukaga mbere ya Covid-19.

Muri iyi Nama hatangiwe ibiganiro bitandukanye
Ni ubwa mbere Inama nk'iyi ibereye ku Mugabane wa Afurika
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yavuze ko kuba u Rwanda ari Igihugu kiganjemo urubyiruko, ari yo mpamvu hashyizweho gahunda zinyuranye zo kuruzamura mu guhanga imirimo inoze
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, yagaragaje ko Leta ikomeje gukora ibishoboka byose mu gufasha urubyiruko kwihangira imirimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yahize-gufasha-urubyiruko-rukigorwa-no-kwihangira-imirimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)