🔴LIVE: Etoile de L'Est 0-2 Bugesera FC , Eto... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
38" Igitego cya kabiri gitsinzwe na Dukundane Pacfic ku mupira atereye inyuma y'urubuga rw'amahina, umunyezamu ananirwa kuwugarura

35" Igitego cya Bugesera FC. Bugesera FC itsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Byiringiro David kuri kufura ateye yijyanamo

28" Muhoza Daniel umwe mu bakinnyi bakiri bato muri iyi shampiyona ukina ikipe ya Etoile, azamukanye umupira imbere y'izamu ahereje Sadick Sulley umupira awupfusha ubusa

Uyu mwaka w'imikino watangiye intara y'I Burasirazuba ifite amakipe 4 mu cyiciro cya mbere gusa kuri uyu mugoroba harasigaramo amakipe 2 gusa kuko hagati ya Bugesera FC, Etoile na Sunrise FC hagomba gusigara imwe isanga Muhazi United

Iminota 25 irashize amakipe yombi akinganya Ubusa ku busa, gusa ikipe ya Bugesera FC iromo iraganza Etoile


11" Ikipe ya Etoile izamukanye umupira neza Sadick ashatse guhereza Daniel wari imbere y'izamu ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira

Kurundi ruhande i Nyagatare ikipe ya Sunrise FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Robert Mukogotya ku munota wa 09

03" Aamakipe yombi atangiye asatirana ndetse mu minota 3 gusa aya makipe yose ageze imbere y'izamu n'ubwo nta buryo bukomeye bwabayeho

15:00" Umukino uratangiye. Ikipe ya Etoile niyo itangije umukino ku mupira utewe na Sadick Sulley. Inyarwanda ibahaye ikaze nanone ku kibuga cy'akarere ka Ngoma ahatangiye umukino w'amateka uri guhuza Etoile de l'Est na Bugesera FC

14:55" Amakipe yombi arimo kwifotoza 

14:52" Amakipe yombi avuye mu rwambariro mu kanya gato umukino uraba utangiye

14:43" Imvura irongeye iguye ari nyinshi cyane Abafana nabo baje kugama ahatwikiriye cyangwa se mu myanya y'icyubahiro

14:41" Bugesera FC nayo isubiye mu rwambariro mu gihe imvura yari igabanyutse

14:37" Etoile de l'Est isubiye mu rwambariro

14:33" N'ubwo izuba ryavaga, imvura imanukanye imbaraga nyinshi mu gihe amakipe yari akirimo kwishyushya

Abakinnyi 11 Ikipe ya Etoile de L'Est yabanje mu kibuga

Habineza Fils Francais

Mumbere Jermie

Turatsinze John

Alex Olulu

Ndayishimiye Celestin

Batagatifu Yves

Sadick Sulley

Gihozo Basir

Fatai Abdullah

Muhoza Daniel

Niyonshuti Yusufu

Emmy Fire ukora akazi ko guhagararira inyungu, z'abakinnyi, yaje kwihera ijisho abakinnyi be bari muri Etoile na Bugesera FC

Ani Elijah rutahizamu wa Bugesera FC ufite ibitego 15 muri shampiyona, ntabwo yakinnye uyu mukino kubera amakarita 3 y'umuhondo, hano akaba yarimo kuganira na Eric Nshimiyimana watangiye shampiyona ari umutoza wa Bugesera FC 

Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

Niyongira Patience

Nshimiyimana David

Niyomukiza Faustin

Isingizwe Rodirque

Dukundane Pacific

Byiringiro David

Ntakiyimana Theotime

Gakwaya Leonard

Tuyihimbaze Gilbert

Dushimimana Olivier

Ssentongo Farouk Ruhinda

AMAFOTO AGARAGAZA ABAKUNZI BA ETOILE DE L'EST BIYEMEJE KUGWA KU IKIPE YABO

14:09" Ikipe ya Bugesera FC nayo ikaba yinjiye mu kibuga aho iri kwishyuhiriza ku ruhande rugana i Kirehe

14:00" Ikipe ya Etoile de l'Est yinjiye mu kibuga abakinnyi bakaba baje kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

Ni umukino udasanzwe ugiye guhuza amakipe yombi y'i Burasirazuba, ndetse ukaba umukino usobanuye byinshi kuri aya makipe ahekeranye ku rutonde rwa shampiyona.

Ikipe ya Etoile de L'Est iri ku mwanya wa 14 n'amanota 31, igakurikirwa na Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 n'amanota 29.

Mu gihe Etoile de L'Est yatsinda uyu mukino yahita iguma mu cyiciro cya mbere nta mananiza mugihe na Bugesera FC nayo itsinze ari uko byagenda. Mu gihe aya makipe yanganya, byateza ingaruka z'uko ashobora guhita amanukana mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa nyuma yaba yatsinze Marine FC.

Abana bo mu karere ka Ngoma biri kubasaba kurira ibyuma kugira ngo birebere uyu mukino w'amateka

Ubwo InyaRwanda yageraga kuri sitade ya Ngoma, yasanze abafana ari benshi bategereje kwinjira


Bugesera FC yageze kuri sitade isanga Etoile yamaze kwinjira

Hoziana Kennedy umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri Bugesera FC ubwo yageraga kuri sitade aje gutabara ikipe ye


Bakame umutoza w'abanyezamu ba Bugesera FC, ari kubaza Ani Elijah uburyo yageze i Ngoma

Garingingo umutoza wa Bugesera FC agomba kudakora ibara ryo kumanura ikipe mu cyiciro cya kabiri kuva yagera mu Rwanda





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142871/live-etoile-de-lest-yakiriye-bugesera-fc-mu-mukino-wo-kurohama-amafoto-142871.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)