LIVE: Etoile del'Est yakiriye Bugesera FC mu mukino ugomba gusiga imwe mu marira (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

ISIMBI iguhaye ikaze kuri Ngoma Stadium yo mu Karere ka Ngoma Iburasirazuba ahagiye kubera umukino w'umunsi wa 30, akaba ari wo munsi usoza usoza shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24, Etoile del'Est yakiriye Bugesera FC.

Saa 14:34': Mbere y'uko uyu mukino utangira, muri Stade ya Ngoma hamanutse imvura ikangranyije abari muri Stade, benshi bati "ni imvura y'umugisha".

Abafana bo ni benshi cyane muri Stade ya Ngoma baje kwihera ijisho uyu mukino w'amateka.

Ibyo wamenya kuri uyu mukino

Ni umukino ukomeye cyane ku mpande zombi kuko ikipe itsindwa bidasubirwaho igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mu gihe zanganya byaha amahirwe Sunrise FC kuba ari yo iguma mu cyiciro cya mbere ibaye yatsinze Marines ubundi Bugesera FC na Etoile del'Est zikamanukana.

Ni umukino Etoile del'Est yagiye gukina ari iya 14 n'amanota 31, Bugesera iya 15 n'amanota 29 inganya na Sunrise FC.

N imukino amakipe yombi agiye gukina abura abakinnyi ba yo b'inkingi za mwamba, Bugesera FC ntifite rutahizamu Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 anganya na Victor Mbaoma wa APR FC akaba ari nabo bayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi, Etoile del'Est ntifite Gabriel Godspower bose bafite amakarita 3 y'umuhondo atabemerera gukina uyu mukino.

Mu mikino 3 yahuje aya makipe yombi, Bugesera FC yatsinzemo imikino 2, banganya umukino umwe.

11 amakipe yombi agiye kubanzamo

Etoile del'Est: Fils Francis, Mumbere Moussa, Turatsinze John, Alex Missiri, Ndayishimiye Celestin, Batagatifu Yves, Sadick Sulley, Gihozo Irene Basir, Fatai Abdullahi, Muhoza Daniel na Niyonshuti Yusufu

Bugesera FC: Niyongira Patience, Nshimirimana David, Niyomukiza Evariste, Isingizwe Rodrigue, Dukundane Pacifique, Byiringiro David, Ntakirutimana Theotime, Gakwaya, Tuyihimbaze Gilbert, Dushimimana Olivier na Ssentongo Farouk

Umutoza Eric Nshimiyimana yarebye uyu mukino
Rutahizamu Ani Elijah utakinnye uyu mukino
Emmy Fire usanzwe ari umujyanama w'abakinnyi benshi
Abafana ni benshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/live-etoile-del-est-yakiriye-bugesera-fc-mu-mukino-ugomba-gusiga-imwe-mu-marira-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)