Manchester City vs West Ham UnitedÂ
Uko umukino uri kugenda:
Igice cya mbere kirangiye Manchester City iyoboye n'ibitego 2-1 cya West Ham UnitedÂ
45+1' Erling Haaland utarahirwa n'uyu mukino yongeye kurata uburyo ku mupira yarahawe na Jeremy Doku arekuye ishoti gusa umuzamu arishyira muri koroneriÂ
Umukino bongeyeho iminota 4
41' West Ham United ibonye igitego cya 1 gitsinzwe na Mohammed Kudus ubanje kwihindukiza arekura ishoti rihita rijya mu izamuÂ
40' Kugeza ubu ikipe ya Manchester City niyo ifite igikombe cya shampiyona y'ikiciro cyambere mu Bwongereza cya 2023-24
24' Umunyezamu wa West Ham United Aréola niwe uri gukina n'abakinnyi ba Manchester City arwana no gukuramo amashoti gusaÂ
18' Manchester City ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Phil Foden ku mupira yarahawe na Jeremy DokuÂ
14'Ikipe ya Manchester City yihariye umukino irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku ishoti ryari rirekuwe na Jeremy Doku gusa umuzamu arishyira muri koroneriÂ
6' Ikipe ya Manchester City nyuma yo gufungura amazamu ikomeje gushaka igitego cya 2,Kevin De Bryne arekuye ishoti gusa umunyezamu arikuramo
2' Manchester City ifunguye amazamu ku gitego cya Phil Foden ku mupira yarahawe na Bernado SilvaÂ
1' Ikipe ya Manchester City niyo itangiije umupira iri guhererekanya gake gakeÂ
Abakinnyi 11 ba Manchester City babanje mu kibuga:Â
Ortega
Walker
Akanji
Rúben Dias
Gvardiol
Rodri
Doku
B. Silva
De Bruyne
Foden
Haaland
Abakinnyi 11 ba West Ham babanje mu kibuga:Â
Aréola
Coufal
Zouma
Mavropanos
Cresswell
Emerson
Soucek
Ward-Prowse
Kudus
Paquetá
Antonio
Arsenal VS EvertonÂ
Uko umukino uri kugenda:
Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1
45+5' Thomas Partey arekuye ishoti ripima amatoni ku mupira yarahawe na Martin Odegaard gusa rinyura hejuru y'izamu gatoÂ
Umukino wongeyeho iminota 7
42' Arsenal ibonye igitego cyo kwishyura ku mupira waruhinduwe na Martin Odegaard maze Tomiyasu awuhindurira mu izamu
39' Everton ifunguye amazamu kuri kufura yaritewe na Idriss Gana Gueye maze Declan Rice ashyiraho umutwe ashaka gukuraho umupira gusa uragenda ujya mu izamu David Raya ntiyamenya uko byagenzeÂ
35' Ba myugariro ba Everton barimo Tarkowski na Branthwaite bari gukora akazi bakura imipira ku maguru ku bakinnyi ba Arsenal barimo Gabriel Martinelli na Leandro TrossardÂ
31' Ikipe ya Everton yongeye kurata uburyo ku mupira waruzamukanywe na Calvert-Lewin ageze imbere y'izamu arekura ishoti gusa rikubita igiti cy'izamuÂ
16' Everton ibonye kufura nziza ku ikosa rikorewe Dominic Calvert-Lewin gusa iterwa nabi ntiyagira icyo ibyara
14' Ikipe y'abarashi ikomeje kurata uburyo bikomeye imbere y'izamu ku ishoti ryari rirekuwe na Leandro Trossard maze ukubita ku maguru ya myugariro wa Everton,Coleman umupira uhita ujya muri koroneri itagize icyo itangaÂ
11' Arsenal yongeye kubona amahirwe ku makosa yarakozwe n'abamyugariro ba Everton maze Declan Rice abona umupira gusa arekuye ishoti Jordan Pickford arikuramo nta nkomyi
6' Nyuma yo gisatirwa cyane ikipe ya Everton nayo ibonye uburyo imbere y'izamu gusa ibupfusha ubusa
4' Ikipe ya Arsenal ikomeje gusatira ishaka igitego hakirikare, Declan Rice azamuye umupira maze Tomiyasu ashyiraho umutwe gusa umupira unyura impande y'izamu gato cyaneÂ
1" Umukino utangiye ikipe ya Arsenal ibona uburyo gusa Kai Havertz ntiyabubyaza umusaruroÂ
Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga:
David Raya
White
Saliba
Gabriel
Tomiyasu
Odegaard
Partey
Rice
Martinelli
Havertz
Trossard
Abakinnyi 11 ba Everton babanje mu kibuga:Â
Pickford
Coleman
Tarkowski
Branthwaite
Young
Garner
Onana
Gueye
McNeil
Doucouré
Calvert-Lewin
Ikipe ya Manchester City iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 86 igiye kwakira West Ham United kuri Etihad Stadium isabwa kuyitsinda kugira ngo yegukanye igikombe.
Mu mikino 36 iheruka guhuza aya makipe, Manchester City yatsinzemo 26, West Ham itsinda 3, mu gihe banganyije imikino 7.
Mu gihe Manchester City yatsinda igatwara igikombe cyaba ari icya 4 itwaye yikurikiranya igahita ikora amateka yo kuba ikipe yambere ibikoze.
Ikipe ya Arsenal yo igiye kwakira Everton kuri Emirates Stadium iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 86.
Bivuze ko kugira ngo iyi kipe y'abarashi yegukane igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 20 itazi uko gisa bisaba ko iri butsinde Everton naho Manchester City yo ikaba yatsinzwe cyangwa nibura yanganyije na West Ham United.