Loni yongeye kunengwa ubugwari yagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye n'abari abakozi bayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 abakozi bakoreraga amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda bazize Jenoside yakorere Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abakozi b'amashami ya Loni mu Rwanda, abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga, abahagariye imiryango y'ababuze ababo n'abandi baje kwifatanya na bo.

Ojielo yanenze uburyo Umuryango w'Abibumbye witwaye kuko washoboraga gukora icyatuma Jenoside yahitanye imbaga ihagarara ariko ntugire icyo ukora ndetse n'amahanga bikaba uko.

Yagize ati 'Mu myaka 30 u Rwanda rwahuye n'amateka ashaririye ndetse tukinyuramo uyu munsi. Umuryango Mpuzamahanga nta cyo wakoze ngo ubashe kurenegera Abatutsi bicwaga hano mu Rwanda'.

Yakomeje ati 'Uku kwibuka guhagarariye ubuzima bwa buri mukozi w'ishami iryo ari ryo ryose rya Loni mu Rwanda kuko abishwe muri Jenoside batari abakozi gusa ahubwo bari abana, bari abagabo bari abagore ndetse bari n'abavandimwe ba benshi mu bari hano,'

'Duhore twibuka amasura yabo twibuke kandi umusanzu wabo mu muryango Nyarwanda n'uruhare bagize. Twese abakora muri Loni tuza dufite indoto zitandukanye zihuriye ku kurwanya akarengane no guteza imbere ubutabera ariko abo twibuka uyu munsi ntibabonye icyo cyubahiro n'ubwo burenganzira bari baraharaniye'.

Ojielo kandi yashimangiye ko hakwiye ubufatanye bw'inzego zinyuranye mu gutuma amasezerano mpuzamahanga yo guhana icyaha cya Jenoside arushaho kugira imbaraga ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuri ubu ikigaragara nyuma y'imyaka 30.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ibikorwa byo kwibuka no kurwanya Jenoside muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Ingabire Veneranda yavuze ko ubugwari bwa Loni buzahora bwibukirwa ku guterarana imbaga y'Abatutsi bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro bajyanywe i Nyanza ya Kicukiro hakicwa abarenga 2000 ku itariki ya 11 Mata 1994 batawe n'ingabo za MUNUAR.

Gusa yavuze ko uyu munsi ubudaheranwa bw'Abanyarwanda bwabafashije kurenga ayo mateka ashaririye rukaba rumaze gutera intambwe.

Ati 'Mu uru rugendo rw'imyaka 30 Abanyarwanda babashije gukora amahitamo yo kwiyunga no kubaka ubumwe. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda isigasira isano dusangiye ni wo musingi w'u Rwanda twifuza uyu munsi. Kuva ku kwiyunga kugeza ku budaheranwa ntitwibagirwa amateka ahubwo tuyigiraho twese nk'Abanyarwanda'.

Kugeza ubu habarurwa imiryango 50 ihagarariye abari abakozi b'amashami ya Loni mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abapfakazi, imfubyi ndetse n'abavandimwe babo.

Ozonnia Matthew Ojielo yavuze ko Loni yashoboraga kugira icyo ikora igakumira Jenoside Yakorewe Abatutsi
Ingabire Veneranda yavuze ko ubugwari bwa Loni buzahora bwibukirwa ku guterarana imbaga y'Abatutsi bari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro
Uhagariye imiryango y'ababuze ababo yatanze ubutumwa
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abakozi ba Loni mu Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n'abandi batandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/loni-yongeye-kunengwa-ubugwari-yagize-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-yahitanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)