Maj Gen Vincent Nyakarundi yahaye impanuro abasirikare n'abapolisi bagiye koherezwa muri Mozambique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Maj Gen Vincent Nyakarundi waganirije izo ngabo mu kigo cya gisirikare cya Kami ari kumwe n'Umuyobozi Wungirije wa Polisi y'Igihugu ushinzwe ibikorwa, Commissioner of Police Vincent B. Sano, babagejejeho ubutumwa bwa Perezida Paul, Umugaba w'Ikirenga w'inzego z'umutekano z'u Rwanda.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yibukije abo bashinzwe umutekano bagiye koherezwa muri Mozambique, gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza, bakomereza ku ishusho nziza n'imikorere ihambaye abo bagiye gusimbura bubatse muri Mozambique.

Izi nzego z'umutekano z'u Rwanda zoherejwe mu murongo w'ubufatanye buri hagati y'u Rwanda na Mozambique mu by'umutekano.

Guhera mu 2021, u Rwanda rwatangiye kohereza inzego zarwo z'umutekano mu ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, aho ibyihebe byari byarayogoje ako gace abaturage barishwe, abandi bakavanwa mu byabo.

Kuva inzego z'umutekano z'u Rwanda zagerayo, ibice byinshi byagaruwemo umutekano ndetse abaturage batangira gusubira mu byabo, ibikorwa by'iterambere birasubukurwa hamwe na hamwe.

Maj Gen Vincent Nyakarundi (ibumoso) na CP Sano nibo baganirije izi ngabo n'abapolisi
Inzego z'umutekano z'u Rwanda zigiye koherezwa muri Mozambique zasabwe kwitwara neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-vincent-nyakarundi-yahaye-impanuro-abasirikare-n-abapolisi-bagiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)