Makolo yahishuye impamvu y'umuhate w'u Rwanda wo kubaka igisirikare gikomeye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yolande Makolo yagarutse kuri uyu muhate w'u Rwanda mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Al Jazeera net. Cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo u Rwanda rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n'amasezerano rufitanye n'u Bwongereza ku bijyanye n'abimukira.

Yagaragaje ko kugira ngo umuntu yumve neza ibibazo u Rwanda rufitanye na Congo uyu munsi, byamusaba gusubira mu mateka igihe abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiraga muri iki gihugu cyari kicyitwa Zaire, ndetse bagahabwa rugari n'intwaro zabo.

Ati 'Reka dusubire mu 1994. Hari abarwanyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nyuma bahungira muri Congo n'intwaro zabo, ndetse ingabo z'u Bufaransa zibemerera kwambuka n'intwaro zabo[…] ubwo bambuka ku ruhande rwo hakurya y'umupaka, bajyanye abasivile babafata bugwate ndetse bakabakoresha mu kwikingira muri izo nkambi z'impunzi.'

Yakomeje avuga ko nyuma y'igihe aba barwanyi batangiye kugaba ibitero mu bice bitandukanye by'u Rwanda.

Makolo yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo rugaragarize amahanga ko iki ari ikibazo gikomeye ku mutekano warwo, ariko avunira ibiti mu matwi.

Ati 'Twatangiye kumvisha umuryango Mpuzamahanga impamvu yo gufasha u Rwanda gucyura izi mpunzi mu gihugu cyazo, aho kuguma barafashwe bugwate mu nkambi zigenzurwa n'imitwe yitwaje intwaro. Mu myaka ya 1990 ihera byabaye ngombwa ko dutangiza ibikorwa bya gisirikare ndetse tuza kubasha gucyura abasivile barenga miliyoni ebyiri mu Rwanda, barimo abayobozi b'uyu munsi na ba Minisitiri.'

Nyuma yo kunyura gato mu mateka, Yolande Makolo yakomeje agaragaza ko ikibazo u Rwanda na Congo bifitanye uyu munsi, gishingiye ku ihohoterwa ryakomeje gukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ryatumye benshi muri bo bahungira mu Rwanda.

Ati 'Aha mu Rwanda ducumbikiye impunzi z'Abanye-Congo hafi 100000, muri Uganda hari hafi abagera kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni, abandi bakaba muri kenya, abenshi muri bo ni abo mu bwoko bw'Abatutsi bari guhigwa mu Burasirazuba (bwa Congo), aho baterwa n'imitwe yitwaje intwaro, ibintu bidateza gusa umutekano muke ku mipaka yacu, ahubwo ni n'ikibazo cy'ingengabitekezo yo kurimbura ubwoko bw'Abatutsi. Iyi ngengabitekerezo ikomoka kuri Jenoside yabaye hano mu 1994.'

Umunyamakuru yabajije Makolo niba ashingiye ku biri kuba ku baturage b'Abatutsi bo muri Congo yashimangira ko nta masomo Isi yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu gusubiza Makolo yavuze ko 'nta somo bize. Ubu turabizi neza ko turi twenyine, kandi dukwiriye gukoresha ubushobozi bwacu bwose mu kurinda umutekano w'abaturage bacu n'igihugu.'

Yavuze ko uku gutereranwa ariko kwatumye u Rwanda rwiyemeza kubaka igisirikare gikomeye.

Ati 'Ku bw'iyi mpamvu, twaharaniye kubaka igisirikare gikora kinyamwuga kandi gikomeye. Dukorana n'ibihugu byo mu Karere. Isomo twize ni uko dukwiriye gukora ibyo dushoboye byose kandi ntidutege amakiriro ku mahanga ataragize isomo yiga.'

Makolo yashimangiye ko hagiye hakoreshwa inzira zitandukanye mu gukemura ibibazo ibihugu byombi bifitanye ariko abayobozi ba Congo bakabura ubushake bwa politike, ahubwo bashyira imbere intambara.

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko rwafashe icyemezo cyo guharanira kubaka igisirikare gikomeye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/makolo-yahishuye-impamvu-y-umuhate-w-u-rwanda-wo-kubaka-igisirikare-gikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)