Massamba yageze muri Uganda mu gitaramo cyiha... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Kanjongera' yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, agera i Kampala ahagana saa mbili z'ijoro.

Yabwiye InyaRwanda, ko yakiriwe neza n'abateguye iki gitaramo, kandi yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gihugu nyuma y'igihe atahataramira. Ni igitaramo avuga ko cyihariye kuri we n'umuziki gakondo, bityo yiteguye kunyura benshi.

Ati 'Navuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuri njye, ariko kandi ni igitaramo cyihariye ku muziki gakondo, rero niteguye kuza gutarama byo hejuru cyane.'

Massamba kandi asobanura ki gitaramo nk'ikigamije kongera guha ibyishimo Abanya-Uganda, nyuma y'igihe atabataramira. Ati 'Igitaramo kigamije ibyishimo no kwongera gutaramana n'abakunzi banjye bo muri Uganda.'

Uyu muhanzi asobanura ko uru rugendo rugiye kumufasha kongera kwagura amarembo y'inganzo ye. Ati 'Niteguye neza, kuko ngiye kwagura amarembo y'inganzo gakondo; inganzo ikundwa na benshi. Ni ibyishimo bitagira ingano (kuri njye).'

Massamba Intore agiye gukora iki gitaramo mu gihe yzihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki. Inganzo ye yatumye ataramira imbere y'abakomeye, kandi ahesha ikuzo umuziki w'u Rwanda.

Igitaramo cye kiraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024 muri Kampala Serena Hotel guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Cyateguwe na sosiyete ya Hudson Willis, isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri kiriya gihugu.

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Kanjongera' yaherukaga muri kiriya gihugu, ubwo yaririmbaga mu birori by'isabukuru y'imyaka 48 y'amavuko y'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ahazwi nka Lugogo Cricket Oval i Kampala. Nyuma yo kuririmba, Massamba yahaye Muhoozi impano y'umupira wanditseho ijambo 'Inkotanyi'.

Icyo gihe yashimye Muhoozi agira ati 'Ati 'Mwakoze cyane Afande General MK kuntumira mu isabukuru yanyu Lugogo ndetse mukaba mwongeye kuntumira n'ejo muri Perezidansi. Nzaza kandi nzatarama ubucuti n'umubano byose biganisha ku mahoro arambye kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa! Isabukuru nziza Nkotanyi cyane.'

Ku mpamvu zamamaza iki gitaramo, bagragaza ko kwinjira mu myanya ya VVIP ari ukwishyura 300,000 UGX, mu myanya ya VIP ni ukwishyura 100,000 UGX n'aho mu myanya isanzwe (Regular) ni ukwishyura 50,000 UGX.

Ubwo yari mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 5 Kanama 2023, Massamba yavuze ko imyaka 40 ishize ari mu muziki, ari urugendo rurerure, kandi yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo bari abanyamuziki. We avuga ko ari umurage.

Yavuze ko yaririmbye muri Korali mu gihe cy'imyaka mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga bitaryoshye cyane nka gakondo.

Massamba avuga ko ubwo yari hagati y'imyaka 20 na 21 y'amavuko, yabonye ko akwiye gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati 'Naravuze nti ntabwo iyi nganzo ibereye mu buhunzi. Ntabwo ibereye aho ndi, ibereye aho abandi bari kugirango nzabone iki gihugu kibereye Abanyarwanda.'

Massamba ubwo yari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Uganda

Massamba yakiriwe na bamwe mu bagize uruhare mu gutegura igitaramo agiye gukorera Kampala Serena Hotel


Massamba yavuze ko iki gitaramo cyihariye ku muziki gakondo w'u Rwanda


Massamba agiye gutaramira muri iki gihugu nyuma y'imyaka ibiri ishize

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA MASSAMBA INTORE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143073/massamba-yageze-muri-uganda-mu-gitaramo-cyihariye-ku-muziki-gakondo-amafoto-143073.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)