Kugira ngo umuntu arware iyi ndwara ni uko mu miterere y'umubiri we aba ashobora kuyandura, kugendesha ibirenge ku butaka bwiganjemo imyunyu ngugu ya Silcon na Quartz igasatura umubiri ikinjiramo noneho ikangiza imwe mu mitsi ijyana amatembabuzi (Vesseaux lymphatiques) noneho igatangira kubyimba.
Umuntu ugifatwa n'indwara y'imidido ashobora kugira umuriro, kuribwa mu dusabo tw'intanga ku mugabo cyangwa kubyimba inturugunyu (lymph nodes), kubyimba amaguru, kubyimba imyanya myibarukiro y'inyuma, ashobora no kubyimba urwagashya n'umwijima igihe iyo ndwara ikomeje kwiyongera.
Ikindi iyi ndwara y'imidido ntikunze kugaragaza ibimenyenso hakiri kare ngo yitabweho hakiyongeraho n'imyumvire itari myiza yo kumva ko uwayirwaye yarozwe, bigatuma abayirwaye baharana akato gakomeye kabagiraho n'ingaruka mbi mu buzima bwa buri munsi.
Mu Rwanda byifashe bite?
Bamwe mu barwaye iyi ndwara, bavuga ko n'ubwo bahabwa ubufasha mu guhangana na yo, bagifite ibibazo by'akato bagihabwa n'abaturanyi ndetse hari n'abababwira ko barozwe bagasaba Leta ko bakwitabwaho iyo myumvire bamwe babagiraho igahinduka.
Imanizabayo Sophie, ni umwe muri bo warwaye Imidido aza kuvurirwa mu Kigo Heart and Sole Africa, HASA, kita ku bafite uburwayi bw'imidido Kiri i Musanze.
Yagize ati "Iyi ndwara yamfashe ndi umunyeshuri mfite imyaka 12, abanyeshuri bakajya bampa akato, kuko ku ishuri ni njye wari ufite uburwayi bwihariye njyenyine, nanjye ubwanjye narirebaga nkabona ntawe duhuje uburwayi, kubera kugira isoni n'ipfunwe nageze mu wa gatandatu ndarireka."
"Ntabwo indwara y'imidido ari amarozi, nanjye nabonye bije, ariko icyo nabashishikariza, abana batoya bagomba gukura babambikwa inkweto, bakagira isuku ndetse n'abashobora kuba bayirwara bakivuza hakiri kare kuko ubu murabona ko navuwe nkaba nkora ubudozi kandi nditinze."
Nizeyimana Jean Damascene nawe yagize ati "Ubundi narindi mu cyaro, bazakumbwira ko hari abavuzi baba muri St Vincent, mbere twabaga turi hanze mu cyaro dusabiriza abantu batatwitaho, no kwiheba rugeretse. Ubu twaravuwe, baduha n'uyu murimo wo kudoda tubayeho neza."
Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y'u Rwanda mu Mushinga witwa 5S Foundation ugamije kurwanya no kurandura indwara zititaweho uko bikwiye, NTDs, by'umwihariko imidido na Shishikara, na bwo bwagaragaje ko abarwaye imidido bagihabwa akato haba mu mibanire n'abandi, imirimo, ubukene, amavuriro make ndetse n'amazina bagenda bitwa.
Jean Paul Bikorimana, ni umwe mu bakoze ubushakashatsi kuri ubwo burwayi, yagize ati "Bariya bantu bafite uburwayi bwo kubyimba amaguru bahura n'ibibazo bitandukanye harimo iby'ubushobozi, kuba adashoboye kujya kwivuza ngo abone ubuvuzi yifuza, dufite n'ikibazo gikomeye cy'uko nta buvuzi bwihariye bwo kuvura imidido buri muri buri murenge."
"Ibibazo byabo ni uruhurirane, ntabwo twakwita ku kibazo kimwe cyo kuvura ahubwo bakeneye n'ubundi bufasha bwo ku ruhande mu buryo bwo kuzuzanya, inzego zose zigakorera hamwe, porogaramu zose zo kurwanya ubukene na bariya bantu tukareba ko bakibonamo."
Umuhuzabikorwa wa Heart and Sole Africa (HASA), Uwizeyimana Jeanne, asaba Abanyarwanda kwirinda guha akato abarwaye imidido, ahubwo akabakangurira kubakunda bakabiyegereza.
Yagize ati "Icyo twavuga ni uko indwara y'imidido itandura, umuntu uyirwaye ni umuntu nk'abandi, aba arwaye amaguru ariko mu mutwe haba hakora n'amaboko aba akora, ni ukuvuga ngo babafate nk'abandi bantu, babakunde, ntibabahe akato kuko iyo babahaye akato bituma na kwakundi yari ashoboye gukora akomeza kwiheza ntabe yashobora gukorera umuryango we."
Umuyobozi w'Agateganyo w'ishami rishinzwe kurwanya no gukumira indwara zititaweho muri RBC, Mbonigaba Jean Bosco, avuga ko n'ubwo bamwe mu Banyarwanda bamaze gusobanukirwa ko indwara y'imidido ari indwara umuntu uyirwaye atakwanduza mugenzi we hakiri urugendo rwo kurushaho kuyitaho n'ubufatanye bwa buri wese.
Yagize ati "Muri make ni urugendo rurerure tugomba gukora kuko ntabwo Abanyarwanda twese turayimenya ku kigero gikwiriye, nk'uko bigenda bigabanuka ku buryo ntawe ukwiye guheza undi kubera kurwara imidido. Si indwara y'amarozi, icyo dusaba abantu bose ni uko twakwegera abaturage tukabafasha kugera ku bavuzi hakiri kare."
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, kivuga ko iyi ndwara iramutse igaragaye kare cyane, umurwayi ashobora gukurikiranwa akaba yakira burundu ariko kuko iboneka yaramaze kurengerana ngo biragorana uretse ko umuntu avurwa akaba yakoroherwa ariho ihera ibasaba kubahiriza ingamba zafashwe.
ku bantu bamaze kurwara imidido ni ngombwa gushaka inkweto zo gushyiramo ibirenge, ku batarandura iyi ndwara, ni byiza guhora bambaye inkweto kugira ngo batazagira aho bahurira n'iyi ndwara.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/menya-byinshi-ku-ndwara-y-imidido-benshi-bitaga-amarozi