Menya imishinga migari iteganyijwe mu Ngengo y'Imari ya 2024/2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yagezaga umushinga ku nama ihuriwemo n'imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko ku wa 24 Gicurasi 2024, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko iyi ngengo y'imari izibanda ku bikorwa byo guteza imbere abaturage mu nkingi zirimo iy'iterambere ry'ubukungu, iy'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage ndetse n'inkingi y'imiyoborere myiza.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko gahunda z'ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z'iterambere nk'uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST1) iri gusozwa n'Icyerekezo 2050, ndetse no guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 n'amakimbirane ku Isi ku bukungu bw'igihugu.

Ati 'Habayeho kandi ibiganiro hagati ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi n'inzego zose za Leta, ku igenamigambi no ku ngengo y'imari by'umwaka wa 2024/2025 kugira ngo twumvikane ku bikorwa n'imishinga bizitabwaho mu mwaka wa 2024/2025 ndetse no mu gihe giciriritse mbere y'uko byemezwa n'Inama y'Abaminisitiri.'

Imwe mu mishanga migari izibandwaho muri iyi ngengo yashingiye muri izo nkingi uko ari eshatu zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Inkingi yo kwihutisha iterambere ry'ubukungu yagenewe amafaranga miliyari 3,393.6 Frw bingana na 59.6% by'Ingengo y'Imari yose y'umwaka wa 2024/2025.

Ibikorwa by'ingenzi bizibandwaho mu rwego rw'Ubuhinzi n'Ubworozi hagamijwe kongera umusaruro wabyo, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko hazibandwa ku gutangira ku gihe inyongeramusaruro z'ubuhinzi, gushyira imbaraga muri gahunda yo gutuburira imbuto imbere mu gihugu z'ibihingwa birimo ibigori, ingano, soya, ibirayi, umuceri, imyumbati n'ibishyimbo.

Mu nkingi yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage yagenewe agera kuri miliyari 1,511.7.0 bingana na 26.6% by'Ingengo y'Imari yose y'umwaka wa 2024/2025, hazakorwa ibikorwa bitandukanye hagamijwe kugira abaturage bashoboye kandi bafite ubumenyi bukenewe, babayeho neza kandi batekanye.

Ibikorwa byo mu nkingi y'imiyoborere myiza byateganyirijwe miliyari 784.7 Frw bingana na 13.8% by'Ingengo y'Imari yose y'umwaka wa 2024/2025.

Mu biteganyijwe harimo gukomeza kongerera ubushobozi mu bijyanye n'ubumenyi abayobozi b'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage, kongera ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, ndetse no gutegura neza amatora y'abadepite n'aya Perezida wa Repubulika.

Imwe mu mishanga migari n'uko yagenewe amafaranga

Umushinga wo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ku bufatanye n'igihugu cy' u Bushinwa wagenewe miliyari 12.6 Frw, umushinga wo kubaka ibigega bya litiro miliyoni 60 by'ibikomoka kuri peteroli i Rusororo wagenewe miliyari 15.2 Frw, naho umushinga wo kubaka urugomero rw'amazi rwa Muvumba ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere wagenewe miliyari 30 Frw.

Umushinga wo guteza imbere ibikorwa byo kuhira no kubungabunga amabanga y'imisozi mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n'Ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry'Ubuhinzi (IFAD) ikicyiro cya II wagenewe miliyari 12.2 Frw.

Umushinga wo kwagura umuhanda Nyabugogo-Jabana-Mukoto wagenewe miliyari 8.2 Frw, umushinga wo kwagura umuhanda Ngoma-Nyanza igice cya 2 na Kibugabuga-Gasoro (66.55 km) ku bufatanye na Banki y'Isi wagenewe miliyari 10.6 Frw, n'umushinga wo gusana umuhanda Kigali-Muhanga-Akanyaru(157Km) wagenewe miliyari 18.6 Frw.

Hari kandi umushinga wo kubaka umuhanda Ngoma-Ramiro, wagenewe miliyari 15.9 Frw, umushinga wo kwagura umuhanda Base-Butaro-Kidaho (km 63), wagenewe miliyari 30 Frw n'umushinga wo guteza imbere ibikorwaremezo byifashishwa mu bwikorezi bwo mu mazi wagenewe miliyari 5.7 Frw.

Umushinga wo guteza imbere ibikorwaremezo by'imihanda mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali ku bufatanye na Banki y'Isi wagenewe miliyari 58.7 Frw, mu gihe umushinga wo kubungabunga ubuzima bw'abaturiye ibirunga, wagenewe miliyari 28.8 Frw.

Hari kandi umushinga wo kongerera ubushobozi uruganda rw'amazi rwa Karenge wagenewe miliyari 9.3 Frw, umushinga wo kurwanya igwingira n'imirire mibi ku bana wagenewe miliyari 19.6 Frw n'umushinga wo gukomeza kurwanya Malariya n'izindi ndwara z'ibyorezo nka SIDA n'igituntu byagenewe miliyari 77.7 Frw.

Umushinga wo kwagura sisitemu y'indangamuntu y'ikoranabuhanga no kwemeza umwirondoro w'umuntu hakoreshejwe ikoranabuhanga, wagenewe miliyari 8.9 Frw, umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi mu nzego z'ingenzi (E-Service in key sectors) wagenewe miliyari 4.8 Frw.

Hari kandi umushinga wo kubaka sitasiyo igenzura amakuru y'ibyogajuru mu Rwanda, wagenewe miliyari 3 Frw ndetse n'uwo kubaka ikigo gishinzwe gukoresha indenge zitagira abapiloti, wagenewe miliyari 2.3 Frw.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kubera ibibazo bitandukanye ku rwego rw'Isi, n'ibindi bibazo bishobora kuvuka bikagira ingaruka ku bukungu bw'Isi n'ubw'u Rwanda, ishyirwa mu bikorwa rya politiki y'ubukungu n'Ingengo y'Imari bishobora guhura n'inzitizi zituruka hanze y'igihugu ndetse n'imbere mu gihugu.

Ati 'Ku birebana n'inzitizi zishobora guturuka imbere mu gihugu, twavuga nk'imihindagurikire y'ikirere ishobora kubangamira ubuhinzi igateza n'ibiza. Naho ku nzitizi zaturuka hanze, ubukungu bwacu bushobora kubangamirwa n'ingaruka z'amakimbirane hagati y'ibihugu ndetse n'ibyorezo.'

Umushinga w'itegeko rigena ingengo y'Imari ya Leta ya 2024/2025 wemejwe n'Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, uhita woherezwa muri komisiyo kugira ngo iwusuzume, mbere y'uko itegeko ritorwa ingengo y'imari ikazatangira gukoreshwa.

ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2024/2025 ingana na miliyari 5,690.1 Frw
Minisitiri Ndagijimana ageza ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta ya 2024/2025
Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta ya 2024/2025



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-ishinga-amategeko-yemeje-ishingiro-ry-umushinga-w-ingengo-y-imari-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)