Menya uko wakwireba n'uko wakwiyimura ku ilis... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda baba mu Rwanda bazatora Perezida wa Repubulika n'Abadepite tariki ya 15 Nyakanga 2024, naho aba hanze y'u Rwanda bazatora tariki 14 Nyakanga 2024.

Abanyarwanda basaga 9,500,000 bafite kuva ku myaka 18 kuzamura, ni bo bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n'ay'Abadepite. Muri bo abagera ku bihumbi 53 baba hanze y'u Rwanda nibo bamaze kujya ku ilisiti y'itora.

Komisiyo y'lgihugu y'Amatora, NEC, ikomeje kwakira dosiye z'abifuza kuba abakandida Perezida n'Abadepite guhera tariki 17 - 30/052024. Kandidatire zakirirwa ku cyicaro cya Komisiyo mu minsi n'amasaha y'akazi. Umukandida amenyesha Komisiyo amasaha 24 mbere y'uko azana kandidatire ye.

Kwireba no kwiyimura kuri lisiti y'itora na byo birakomeje. Kureba niba uri ku Ilisiti y'itora, ukanda *169# ukoresheje telefoni ikubaruyeho, ugakurikize amabwiriza. Kanda HANO umenye byinshi kuri aya matora.

NEC yatangaje ko abakeneye ubundi bufasha, bagana abakorerabushake ba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bari ku rwego rw'akagari. Yashimiye kandi inzego z'ibanze ivuga ko ari abafatanyabikorwa bakomeye.

Amatora ya Perezida y'ay'Abadepite azakorerwa kuri site z'itora 2,441 zifite ibyumba by'itora 17,400. Biteganyijwe ko icyumba cy'itora kitazarenza nibura abantu 500 bazagitoreramo.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, aherutse kubwira RBA ko umubare w'abatanga kandidature urimo kwiyongera umunsi ku wundi, akabibonamo intambwe nziza muri demokarasi.


Madamu Oda Gasinzigwa avuga ko kuba abashaka kuba Abakandida bakomeje kwiyongera ari ikimemenyetso cya Demokarasi


Kwireba no kwiyimura kuri lisite y'itora birakomeje



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143288/menya-uko-wakwireba-nuko-wakwiyimura-ku-ilisiti-yitora-uzagire-uruhare-mu-matora-ya-perezi-143288.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)