Meya wa Nyamagabe yakebuye abakiyumvamo ingengabitekerezo ya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 30 Gicurasi 2024, ubwo yari yifatanyije n'abayobozi n'abakozi b'uruganda rw'icyayi rwa Kitabi mu kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukamuyango Madeline warokotse ibitero Interahamwe zagabye muri uru ruganda, agaragaza ko kuba hari abantu bazi ahajugunywe Abatutsi badatanga amakuru ngo bashyingurwe mu cyubahiro nabyo ari ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati 'Abantu bagifite iyo ngengabitekerezo ikintu nababwira, mu by'ukuri twabahaye imbabazi kandi twazitanze tubivanye ku mutima. Bakwiye kugaragaza ukuri abacu twabuze bakatwereka ahantu babashyize bagashyingurwa mu cyubahiro'.

Mukamuyango ababyeyi be bishwe mu 1963 bazira ko ari Abatutsi. Mu 1994 yari amaze kwiyubaka afite umugabo n'abana bane, ariko umugabo we wari umukozi w'uru ruganda n'abana babiri barishwe arokokana n'abana babiri.

Ati 'Dushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntitwabura no gushimira ubuyobozi bw'uru ruganda uburyo bukomeje kutuba hafi mu nkunga y'amafaranga n'ibitekerezo'.

Umuyobozi w'Uruganda rwa Kitabi, Thushara Pinidiya yavuze ko biyemeje kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, banamaganira kure ingengabitekerezo Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

Ati 'Twifatanyirize hamwe twibuka amateka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turazirikana intambwe nziza u Rwanda rumaze gutera, aho rwerekanye ko bishoboka kuva kure, ugakira ibikomere no kwiyubaka rugana mu iterambere rirambye'.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomungeri yavuze ko muri uyu mwaka u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, akarere ka Nyamagabe kagize ibyago byo kubona abantu batatu bagaragaweho n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati 'Abo batatu ubu bari gukurikiranwa n'inzego zibifitiye ububasha. Baje biyongera ku wundi umwe twagize umwaka ushize wa 2023. Mu by'ukuri ingengabiterezo ya Jenoside iracyari'.

Meya Niyomungeri yavuze nk'ubuyobozi bakomeje urugamba rwo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda, inteko z'abaturage n'ibiganiro bitangwa mu kwibuka kugira ngo barebe ko ingengabitekerezo ya Jenoside yacika burundu.

Umuyobozi w'Uruganda rwa Kitabi ashyira indabo ku kimenyetso cy'amateka ya Jenoside cyubatswe mu ruganda
Meya Niyomungeri yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka
Ubuyobozi bw'uruganda rw'icyayi rwa Kitabi bwaremeye babiri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meya-wa-nyamagabe-yakebuye-abakiyumvamo-ingengabitekerezo-ya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)