Minisiteri y'Ubuzima yahagurukiye ibibazo bikumira abanyeshuri bifuza kwiga ububyaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yari mu nama y'abagize y'Ishyirahamwe ry'Amavuriro Yigenga mu Rwanda, Dr Nsanzimana yagaragaje ko umubare w'ababyeyi babyara ku mwaka wikubye inshuro 175 uw'ababyaza bahari.

Yagize ati "Ababyaza bari mu gihugu hose ni 2000. Ku mwaka mu Rwanda havuka abana ibihumbi 350 hari n'igihe bigera kuri bihumbi 400 iyo habaye uburumbuke. Abantu ibihumbi 400 babyazwa n'abantu 2000."

Yakomeje ati 'Hari urugero nk'ejo bundi mu Bitaro bya Kibagabaga nijoro habyaye abantu 12, hari haraye ababyaza babiri iryo joro. Nimunyumvire icyo kinyuranyo niba cyazavamo ibintu bizima kandi turi mu bihugu biri kugabanya imfu z'ababyeyi n'abana. Niba tugeze aho, tutongereye ntabwo twazagera ku musaruro ukwiriye'.

Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko icyo kibazo giteye impungenge, kandi ko giterwa no kuba abanyeshuri mu mwuga w'ububyaza bakiri bake cyane kubera ko babonaga muri uwo mwuga harimo ibibazo badashaka kwiteza.

Ati "Impamvu banga kujya kwiga ububyaza, gutera ikinya no kubaga ni ibintu bitatu, biyishyurira amafaranga y'ishuri, ni bo baregwa cyane mu bikorwa by'uvuzi bitagenze neza kandi umushahara wabo ungana n'uw'abaforomo n'abandi badafite ibyo byago."

Yavuze ko icyo kibazo Minisiteri ayoboye yagihagurukiye igahera ku gushaka abaterankunga bafasha abo banyeshuri kwiga batiyishyurira aho kuri ubu abagera ku 1000 bahawe buruse zo kwiga ububyaza muri uyu mwaka. Ibyo ngo bizatuma mu myaka nk'itatu iri imbere nta kibazo cy'ababyaza Igihugu kizaba kigifite.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'abaganga badahagije kandi, Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko hari no kwigwa ku buryo bwo kugabanya kwimuka cyane kw'abaganga aho usanga hari abakora mu mavuriro menshi cyane bigatera imitangire mibi ya serivisi ku barwayi bayagana.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima, igaragaza ko kuri ubu umuganga umwe abarirwa abantu 1000, mu gihe intego ari uko abaganga batanu bazaba bita ku baturage 1000 mu myaka ine iri imbere. Ni mu gihe kandi u Rwanda rufite intego yo kongera umubare w'abarangiza kwiga mu mashuri y'ubuvuzi, ubuforomo n'ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatanze icyizere cyo kongera ababyaza bakiri bake mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-ubuzima-yahagurukiye-ibibazo-bikumira-abanyeshuri-bifuza-kwiga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)