Minisitiri Utumatwishima yagaragaje uko Perez... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'ibikorwa byivugira byakozwe n'urubyiruko rw'Abakorerabushake, mu muhango wabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Iri huriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ryashinzwe mu mwaka wa 2013, rimaze kugira abanyamuryango bagera kuri miliyoni 1.9 mu gihugu hose, bakora ibikorwa by'iterambere ry'abaturage, birimo kubaka no gusana amazu y'imiryango itishoboye, imihanda, uturima tw'igikoni, gutera ibiti no gutera inkunga mu bindi bikorwa by'imibereho myiza y'abaturage.

Mu rugendo rw'imyaka 10 ishize basabwa gukomeza guhanga udushya, guhuza ibikorwa, ubufatanye n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze n'izindi nzego, guhana amakuru n'itumanaho nk'igisubizo cy'ibibazo bibangamira abaturage.

Guverinoma ivuga ko iyi sabukuru y'imyaka 10 ishize yaranzwe n'ibikorwa bikomeye byakozwe n'urubyiruko, kandi babaye ku isonga mu kuzana impinduka.

Mu butumwa bwo kuri X, Guverinoma yagize ati 'Turizihiza imyaka icumi y'ibikorwa bimaze kugerwaho n'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Rwanda.'

'Urubyiruko rw'u Rwanda rwabaye ku isonga mu kuzana impinduka nziza mu Gihugu, uhereye ku kubungabunga ibidukikije no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta.  Fatanya natwe!

Mu ijambo rye, Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko urubyiruko rw'abakorerabushake bishimira ibyo babashije gukora bibwirije, ibyo bafatanyije n'inzego za Leta cyangwa abikorera biba bisanzwe kuri gahunda cyangwa ibyo bwakoze babitewe n'Isi.

Utumatwishima yavuze ko mu myaka 10 ishize, Isi yatunguwe n'icyorezo cya Covid-19, kandi habaye n'ibiza byasenyeye abantu, bitwara n'ubuzima bw'abantu, ariko ko urubyiruko rw'abakorerabushake, bagaragaje umuhate mu guhashya iki cyorezo ndetse n'ingaruka z'ibiza.

Ati 'Mu myaka 10 ishize, Isi yaradutunguye ubwo yaterwaga n'icyorezo cya Covid-19, ubwo twabonaga ibiza bisenya bigatwara n'ubuzima bw'abantu: Muri ibi bizazane byombi, turishimira cyane uruhare rw'aba-Youth Volunteers mu bikorwa by'ubwitange mwagize mwaba mukoresheje imbaraga z'umubiri cyangwa iz'ubumenyi.'

'Nko muri Covid-19 byonyine, uko mwashyiraga abantu ku murongo muri za Gare, uko mwigishaga abaturage kwirinda, abakoraga muri command posts zitandukanye, izo ku murenge ndetse n'iyo ku rwego rw'igihugu twerekanye ko duhari, urubyiruko rw'u Rwanda rurahari, ruri hamwe, kandi twumva neza icyo igihugu kidushakaho.'

Utumatwishima yavuze ko ibyo urubyiruko rwakoraga byashimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Ati 'Hari abaririmbyi babiri b'urubyiruko baherutse guhanga indirimbo bavuga bati: Umusaza niwe Papa w'urubyiruko, nibyo koko: Muri Covid-19, abayobozi benshi mu bihugu byo hanze barihishaga ngo batandura kandi birumvikana.'

Akomeza ati 'Perezida wacu we, tariki ya 12-04-2020, ibyumweru 3 gusa Covid-19 yadutse, yasuye abakoraga muri 'command post' ya Covid-19, aho 90% by'abakoragamo bari urubyiruko rutandukanye. Urubyiruko b'inzego z'umutekano, abize ubuvuzi, abastagiaires, abanyamakuru, aba Youth volunteers benshi ….'

Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko inzozi za buri wese ari ugukora akazi agashimwa na 'Boss', bityo bakwiye gukora bubakira ku ijambo babwiwe na Perezida Kagame ubwo yabasuraga.

Ati 'Rubyiruko rw'u Rwanda, inzozi za buri muntu wese, mu byo akora byose ni ukugira umugisha, ugakora umurimo, mu gihe waba ukiwurimo ukumva ijwi rya Boss ati: 'Ndi hano ngo ngushimire umuhati n'umurava ukorana aka kazi,….ubwitange bwawe buntera ishema'. Twese, duharanire ko iri jambo yatubwiye muri Covid-19 rizakomeza guherekeza imirimo yacu ya buri munsi.'

Utumatwishima yanibukije urubyiruko ko Perezida Kagame ubwo yari mu gitaramo cya Kendrick Lamar, ku wa 6 Ukuboza 2023 yashimye cyane uruhare rw'abajyanama b'ubuzima. Â 

Icyo gihe mu ijambo Perezid Kagame yavuze, yagize ati 'Mu byo Abanyafrika dushobora kwigezaho, harimo gukorera hamwe tukageza ubuzima bwiza ku baturage bacu, ati ndifuza kugenera uyu mwanya w'ingenzi abajyanama b'ubuzima batuma tugira ubuzima bwiza'.

Yanabwiye urubyiruko ko Minisiteri y'Ubuzima ifite gahunda yo gutangiza icyiciro cy'abajyanama b'ubuzima bakiri urubyiruko kandi bazajya bahabwa' transport'.

Mu nama Mpuzamahanga ya Cop29 yiga ku bidukikije izabera muri Azerbaijan, bazerekana uruhare rw'urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Rwanda mu gutera ibiti, gusukura imihanda, no gutunganya hafi y'imigezi. Ni ku bufatanye na Unicef- Rwanda n'umuryango mpuzamahanga witwa Generation unlimited.

Urubyiruko rw'abakorerabushake bafite umukoro wo urwanya imirire mibi mu bana, gusubiza abana ku mashuri, kurwanya isuri, gukangurira urubyiruko ndetse n'abandi baturage kwitabira gahunda za Leta, gukanguria abaturage isuku n'isukura, kurwanya indwara zitandura binyuze mu bikorwa bya siporo, gufasha Rwanda Revenue kuzamura imisoro no gukumira ibyaha. Imibare y'ibyagezweho ni myinshi kandi ni myiza. Turabibashimiye, mukomereze aho kandi tubyongere.

Utumatwishima ati 'Mu by'ukuri, kugira uruhare mu bikorwa by'ubukorerabushake ni inshingano yacu twese mu kwishakira ibisubizo tutarindiriye ak'imuhana kaza imvura ihise nk'uko tubitozwa buri munsi. Ni umurage dukomora ku Nkotanyi. Bari bato, biyemeza kujya ku rugamba rwo gusubiza Agaciro uru Rwanda bayobowe na Perezida wacu H.E Paul Kagame.'

Akomeza ati 'Ubundi nta kibazo na kimwe, nta ntambara n'imwe yadutera ubwoba tugifite Inkotanyi, dufite Umutoza w'ikirenga kandi dufite imbaraga na 'courage' zanyu mwese Youth Volunteers.'

Ubukorerabushake 'si imbaramukoro' ahubwo ni 'umuhamagaro'

Umuco w'Ubukorerabushake wabanje gukoreshwa cyane mu bigo bikora imirimo itandukanye, aho batangaga imirimo ku bantu bashaka kwiyongerera ubunararibonye. Ni ibintu byafashije benshi cyane kwiyungura ubumenyi, ndetse bamwe nyuma y'aho abonye imirimo inyuranye.

Umuco w'ubukorerabushake wabanje kuba mu bigo bikora imirimo itandukanye byakoreshaga abantu bize ibintu runaka bashaka kwiyongerera ubunararibonye.

Mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga mu Rwanda, nibwo imbaraga z'abakorerabushake zigaragaje cyane, ubwo bafashaga inzego za Leta mu kubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo. Kuva mu 2013, abarenga miliyoni 1,9 bagize uruhare rukomeye mu bikorwa biteza imbere Igihugu.

Minisitiri Utumatwishima yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake bagaragaje umusanzu wabo mu guhashya icyorezo cya Covid-19; agaragaza ko Perezida Kagame yashimye ibikorwa by'abo 

Abagera kuri 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw'Abakorerabushake bahuriye muri BK Arena mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe

Kuva mu 2013,  abarenga miliyoni 1,7 bagize uruhare rukomeye mu bikorwa biteza imbere Igihugu









Kanda hano urebe amafoto yaranze kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'urubyiruko rw'abakorerabushake

AMAFOTO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142728/minisitiri-utumatwishima-yagaragaje-uko-perezida-kagame-yabaye-hafi-urubyiruko-rwabakorera-142728.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)