Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje uruhare rwa siyansi mu kugeza u Rwanda mu bihugu bikize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangarije mu nama ya gatatu y'Ihuriro mpuzamahanga ry'abajyanama ba za Guverinoma mu bya siyansi, ryabereye i Kigali kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024.

Ni ubwa mbere inama y'iri huriro ibereye muri Afurika ndetse ubuyobozi bwaryo bugaragaza ko byari ngombwa kugira ngo bigire ku byo ibihugu byo mu majyepfo bimaze kugeraho mu kwifashisha siyansi hashyirwaho politike zitandukanye.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko mu ntego yo kubaka ubukungu burambye, igihugu cyahisemo kubakira ku bumenyi by'umwihariko siyansi kugira izafashe kugera mu bihugu bikize mu 2050.

Ati 'Siyansi izagira uruhare rukomeye mu rugendo rugana ku kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse mu 2035 ndetse no kwinjira mu bihugu bikize mu 2050, bizatuma Abanyarwanda bose bagira imibereho myiza. U Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Kugira ngo tuyigereho twashoye imari mu burezi bw'ibyiciro byose, kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza.'

Umuvuduko w'ubukungu bw'u Rwanda kuva mu 1994 ubarirwa ku mpuzandengo ya 7%, mu gihe ibyo umuturage w'u Rwanda yinjiza byavuye ku madorali ya Amerika 111, bigera ku 1040 mu 2023.

U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035, aho Umunyarwanda azaba yinjiza $4.036 mu gihe biteganyijwe ko mu 2050, yazaba yinjiza $12.476 ku mwaka.

Mu rwego rw'uburezi hashyizweho politike yo guteza imbere uburezi kuri bose ariko abenshi bakangurirwa kwiga ubumenyi n'ikoranabuhanga hamwe n'imyuga n'ubumenyi ngiro.

Dr Ngirente ati 'Dufite intego yo kubaka ubushobozi bw'abaturage bacu tubaha amahugurwa akwiye mu ngeri zitandukanye za siyansi. Ibi bidufasha gutegura abakozi bacu, tubaha ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo haba kuri Leta no ku bikorera.'

Yagaragaje ko Leta ishyigikiye ishami ry'ihuriro ry'abajyanama ba guverinoma mu bya siyansi ribarizwa muri Kaminuza y'u Rwanda, ndetse ngo biteganyijwe ko hazajya hahurira amahuriro atandukanye yo mu karere, kandi hakazaba igicumbi Abanyafurika bose bazajya bavomaho ubumenyi.

Minisitiri w'Uburezi Twagirayezu Gaspard, yavuze ko kuva u Rwanda rwinjiye muri iri huriro hari abarimu n'abashakashatsi ba Kaminuza y'u Rwanda babyungukiramo mu byerekeye ubushakashatsi.

Ati 'Bakora ubushakashatsi butandukanye bujyanye no kugira inama guverinoma mu byo yakora kugira ngo dushobore kwinjiza siyansi cyangwa ibishingiye ku bumenyi muri politike dushyiraho nka guverinoma.'

Perezida w'Ihuriro ry'Abajyanama ba za Guverinoma mu bya Siyansi, Prof Rémi Quirion, yagaragaje ko iri huriro ryasanze mu bihugu bya Afurika na Amerika y'Amajyepfo hari amahirwe y'uko abakozi ari abantu bakiri bato ku buryo gutera imbere byakwihuta.

Ati 'U Rwanda rufite abaturage bakiri bato ugereranyije na Canada aho abantu benshi usanga bari mu myaka 60, ni imbaraga zikomeye ariko bagomba guhabwa uburezi, baba babikunze bakiga siyansi, mu bushakashatsi ku buryo bacukumbura ibyerekeye iyi ngeri bakazakora imirimo itandukanye haba mu burezi n'ibindi.'

Yagaragaje ko hakenewe guteza imbere ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko kugira ngo iterambere rirambye rigerweho bisaba ubufatanye, kwihatira gufata ibyemezo bishingiye kuri siyansi.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko siyansi izafasha u Rwanda kugera mu bihugu bikize
Abashakashatsi n'abajyanama ba guverinoma mu bya siyansi baturutse mu bihugu bitandukanye bari kurebera hamwe uko bateza imbere politike zishyigikiye siyansi
Abayitabiriye bavuye mu bihugu birenga 65



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-uruhare-rwa-siyansi-mu-kugeza-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)