Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu nama yo guteza imbere ibihugu by'ibirwa bito - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama izamara iminsi itatu kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024 iri kuba ku nshuro ya kane, aho kuri ubu iri kubera i Saint John's, Umurwa Mukuru wa Antigua and Barbuda.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yashimiye ubuyobozi n'abaturage ba Antigua and Barbuda cyane cyane ashingiye ku budasa bagaragaje mu kwakira iyi nama n'uburyo bakira abagana iki gihugu bidasanzwe.

Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwafashe mu mugongo ndetse rukaba ruzirikana abaturage ba Papua New Guinea bitewe n'inkangu yabaye muri icyo gihugu mu minsi ishize igahitana abarenga 300.

Yagarutse ku mpamvu nyamukuru yatumye iyi nama iba, agaragaza uburyo ibihugu binyamuryango bifite ubushake mu guhangana n'ibibazo [by'ihindagurika ry'ibihe] bibihangayikishije bidasize n'Isi muri rusange.

Ati 'Mu gihe dukomeza guharanira kugera iterambere rirambye, u Rwanda rwizera rudashidikanya ko ibihugu bigize SIDS, bigomba kwitabwaho by'umwihariko cyane ko ari byo bizahazwa n'ingaruka z'ihindagurika y'ibihe.'

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ibigomba kwitabwaho mu gihe hashyirwa mu bikorwa ingamba zigamije guhangana n'ihindagurika ry'ibihe n'ibindi bishobora gutuma abaturage n'igihugu muri rusange bagera ku ntego z'iterambere rirambye.

Birimo kubyaza umusaruro umutungo kamere w'ibihugu by'umwihariko uwa SIDS, 'cyane ko uhari nta gushidikanya', iginenewe kikaba ibikorwa mu kubyaza umusaruro ubwo bushobozi, kugira ngo ibi bihugu bigere ku bukire byiyemeje.

Ikindi ni uko hakwiriye kurebwa uko hakubakwa ubufatanye buhamye ngo abaturage b'ibi bihugu cyane cyane abagirwaho ingaruka cyane n'imihindagurikire y'ibihe, bahindurirwe ubuzima banafashwe kugezwa ku iterambere ryifuzwa.

Yerekanye ko muri ibi bihe ibiza biri kwigirizaho nkana ibihugu bitandukanye, aho biza bigasenya ibyagezweho mu myaka myinshi cyane mu kanya nk'ako gihumbya, byagera ku SIDS bigasya n'ibitanzitse.

Ati 'Kugira ngo dutsinde uru rugamba, ari na yo nzira itugeza ha handi bitazaba bitugiraho ingaruka, dukeneye kwagura no gufatanya mu gushyiraho ishoraramari ryisumbuye, ibihugu byacu bigashaka ibisubizo bishingiye ku dushya.'

Yavuze ko kandi hagomba gusangirwa ubumenyi, uburyo izo ngamba zizashyirwa mu bikorwa, kubaka ibikorwaremezo bizafasha mu gukumira no guhangana n'ibyo bibazo biterwa n'ihindagurika ry'ibihe.

Minisitiri Dr Edouard Ngirente yashimangiye ko ibyo ibihugu bya SIDS bishyize imbere mu rugendo rw'iterambere n'intego byihaye, binazirikanwa mu masezerano mpuzamahanga atandukanye agamije iterambere rirambye.

Ati 'Niba ibyo ibihugu byiyemeje gushyira mu bikorwa mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, n'ingengo y'imari isabwa bigomba gukorwa, hagomba guherwa ku bagirwaho ingaruka cyane nk'ibihugu bya SIDS.'

Minisitiri Dr Ngirente yerekanye ko gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe, bigomba kujyana n'amavugurura ajyanye n'uburyo imishinga y'iterambere muri uru rwego iterwa inkunga n'uburyo amafaranga atangwa n'ibindi.

Yerekanye ko u Rwanda na rwo rutigeze rwirengagiza ibyo bikorwa cyane ko rwizerera mu bikorwa byo guterana ingabo mu bitugu no gufatanya byungura impande zombi.

Ati 'Hari ibyo ibihugu bidakora ku nyanja ndetse n'ibya SIDS bihuriraho iyo bigeze ku bijyanye n'izi ngingo z'ingaruka z'ihindagurikire y'ibihe n'amafaranga akenewe ngo ibyo bihugu bihangane na zo. Dushobora gufatanya mu guharanira ko ibikorwa mpuzamahanga bijyanye no gutera inkunga iyo mirimo bikorwa mu buryo bwa nyabwo ndetse ntawe uhejwe.'

Nubwo uyu munsi hari ubushobozi bwo kugera kuri ibyo byose kurusha ibindi bihe byabayeho, Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko gushyira ingufu mu kubakira ubushobozi abaturage cyane cyane urubyiruko, ubucuruzi bunyuze mu mucyo ndetse n'iterambere ry'ikoranabuhanga ridaheza ari byo bizatuma ubukungu buzamuka.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama igamije gufasha ibihugu by'ibirwa bito bizwi nka 'Small Island Developing States (SIDS)' gukomeza gutera imbere, hahanganwa n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe zikunze kubizahaza
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje uburyo ibihugu by'ibirwa bito bizwi nka 'Small Island Developing States (SIDS)' bigomba guhabwa umwihariko muri gahunda zo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe kuko bizahazwa cyane
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya kane igamige kureba uko ibihugu by'ibigwa bito byafashwa mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe zikunze kubizahaza kurusha ibindi bihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-edouard-ngirente-yahagarariye-perezida-kagame-mu-nama-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)