Miss Naomie yavuze ku byo gufungisha inyinya ye kubera umugabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yavuze ko adashobora gufungisha inyinya ye kuko ari cyo kintu cy'umwihariko afite kuri we.

Ni mu kiganiro yagiranye n'abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram aho bamubazaga ibibazo bashaka.

Naomie yabajijwe niba yiteguye kugufungisha inyinya kugira ngo abane n'umukunzi we ukomoka muri Ethiopia, Michael Tesfay kubera ko muri iki gihugu inyinya batazikunda.

Benshi babishingira no kuba Meddy mbere yo gushakana na Mimi (ukomoka muri Ethiopia) byaramusabye kubanza gufungisha inyinya ye bagashyiramo iryinyo.

Naomie mu gusubiza iki kibazo yavuze ko bidashoboka kuko abikoze noneho yaba ameze nk'aho ntacyo ari cyo.

Ati 'Njewe inyinya ntabwo nzayifunga, ubwo nayifunga nkazasa nte? Kuri iyi sura yanjye nta kintu cy'umwihariko kiriho, nyifunze bajya bavuga ko ntacyo ndi cyo."

Kuva muri 2022 ni bwo urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay rwamenyekanye, amakuru akaba avuga ko bitegura kurushinga mu mpera z'uyu mwaka.

Naomie yavuze kubana na Tesfay bitazamusaba gufungisha inyinya ye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-naomie-yavuze-ku-byo-gufungisha-inyinya-ye-kubera-umugabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)