Miss Nimwiza Meghan yavutse bushya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yavutse bushya muri Kristu ubwo yabatizwaga mu mazi menshi.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024 mu Itorero rya Christian Life Assembly.

Akaba yari yaherekejwe n'abavandimwe, inshuti zirimo na Nyampinga w'u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane.

Iradukunda Liliane wasimbuwe na Meghan ku ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, yagaragaje ko atewe ishema n'iyi ntambwe ateye.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagize ati "Itangiriro rishya. Ndishimye kandi ntewe ishema na we Meghan wanjye."

Kuva 2020 Nimwiza Meghan yari umuvugizi wa Miss Rwanda, inshingano yaje kuvaho muri 2022 ubwo yasezeraga, hari mbere y'uko rihagarikwa.

Miss Nimwiza Meghan yabatijwe
Byari ibyishimo bikomeye kuri Nimwiza Meghan
Yari yaherekejwe n'abarimo Iradukunda Liliane
Nimwiza Meghan yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2019



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-nimwiza-meghan-yavutse-bushya-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)