Batangaje ibi mu gihe bari mu ruhererekane rw'ibitaramo bari gukorera mu Mujyi wa Lille no mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa, hagamijwe kumvikanisha umuziki w'abo wubakiye ku njyana ya Kinyatrap.
Muri 'Weekend' bataramiye abatuye i Paris, bagaragaza ubuhanga bw'abo mu muziki mu gihe cy'imyaka itatu ishize bari mu muziki.
Tariki 12 Kanama 2024, Bushali yagombaga gutaramira muri Poland mu gitaramo cyari cyateguwe na Entertain Scape, ari n'ayo yabatumiye kuri iyi nshuro n'umuraperi mugenzi we B-Threy.
Mu gihe Abanyarwanda n'abandi batuye muri Poland biteguraga kwakira Bushali, uyu muraperi yasohoye itangazo avuga ko atabashije kubataramira nk'uko byari biteganyijwe.
Yavuze ko ikipe ye y'umuziki iri gukorana n'abatumiye mu guhitamo andi matariki ibi bitaramo bishobora kuberaho. Mu butumwa bwe, Bushali yashimye buri wese umushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki, agaragaza ko yiteguye kuzatanga ibyishimo mu gihe cyose hazaba hemejwe itariki nshya.
Bifashe umwaka umwe kugirango Bushali yongere atangaze indi tariki nshya y'ibi bitaramo. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, uyu muhanzi wamamaey mu ndirimbo zirimo 'Ku Gasima' yagaragaje ko yongewe gutumirwa muri Poland ari kumwe na B-Threy.
Mu mpapuro zamamaza iki gitaramo ntibagaragaje itariki ibi bitaramo bizaberaho, ariko bavuze ko amakuru y'abyo azatangazwa mu minsi iri imbere. Ni ibitaramo bagaragaza ko bizitabirwa n'abantu bari hejuru y'imyaka 18 y'amavuko.
Byatangajwe ko igitaramo bazakorera mu Mujyi wa Bruxelles kizaba tariki 1 Kamena 2024. Kandi amatike yatangiye kugurwa binyuze ku rubuga: www.my.weezevent.com/kinya-trap-bruxelles
B-Threy agaragaza ko muri ibi bitaramo biteguye gutanga ibyishimo bisunze injyana ya KinyaTrap bamamaje, kandi azaririmba nyinshi mu ndirimbo ze zirimo kuri Album ye ya kabiri yise 'Muheto 2 mushya.'
Ni mu gihe umuraperi Bushali yasabye abantu batuye mu gihugu cya Poland kutazacikwa n'iki gitaramo, abasaba gutangira kugura amatike hakiri kare.
Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bataramiye mu Bufaransa, ndetse ni ubwa mbere bagiye gutaramira muri Poland. Ariko baciye ibintu mu bitaramo binyuranye bagiye bagaragaramo mu Rwanda birimo nka Iwacu Muzika Festival, ibya sosiyete zinyuranye, ibyabo bwite n'ibindi binyuranye.
Indirimbo zabo zatumye hari ababafata nk'abahanganye, ariko bagiye bagaragaza ko gukurira muri Label ya Green Ferry Music byaguye imbago z'umuziki w'abo.
Mu mashusho, urubuga rwa Pan Africa rwashyize hanze mu minsi ishize, bavuze ko Bushali na B-Threy bahihibikaniye Kinyatrap, ariko ko byabasabye gushyira imbaraga hanzwe.
Ati 'Turi ababyeyi! Dufata umwanzuro wo kubikorera kugirango bigere ahantu bigera. Urumva iyo umwe akoze ikintu ntabwo bingana n'uko abantu bose bakora ikintu.'
Bushali na B-Threy bakoranye indirimbo 'Nituebue' yamamaye mu buryo bukomeye bahuriyemo na Slum Drip, iri kuri Album 'ku Gasima'.
Bombi bahahuriye mu ndirimbo 'Amabara' bakoranye na Marina ndetse na Alyn Sano. Banaririmbye mu ndirimbo 'Blessed' ya Wamunigga yaririmbyemo Bull Dogg, Bruce The 1St, Papa Cyangwe, Fireman na Jay Pac.