Mu Marangamutima menshi, Ivan Minnaert yasezeye kuri Gorilla FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubiligi watozaga ikipe ya Gorilla FC, Ivan Jacky Minnaert yasezeye kuri iyi kipe nyuma yo kutumvikana ku kongera amasezerano.

Minnaert yagizwe umutoza wa Gorilla FC muri Gashyantare 2024 aho yari yahawe intego zo kugumisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere.

Nubwo yayisanze iri habi, iyi kipe yaje gukora uko ashoboye kose iguma mu cyiciro cya mbere aho yasoje ku mwanya wa 10.

Nk'umutoza wari wagumishije Gorilla FC mu cyiciro cya mbere, benshi bamuhaga amahirwe yo kuyitoza umwaka utaha w'imikino wa 2024-25 ndetse n'ibiganiro by'ibanze byarabaye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko no muri iki cyumweru ibiganiro byabaye ariko ntibahuza bitewe n'uko intego umwe yari afite bijyanye n'uko ikipe yakubakwa zitahuraga n'iz'undi. Mu byo bapfuye umushara wakwishyurwa uyu mutoza nturimo.

Ivan Minnaert wanditse amateka yo kuba ari we mutoza wagejeje ikipe yo mu Rwanda mu matsinda y'imikino Nyafurika ubwo yatozaga Rayon Sports 2018, akaba yamaze gusezera kuri Gorilla FC.

Ati "wenda byari igihe gito aho tweretse abantu benshi ko ibidashoboka bishoboka. Ku nshuro ya mbere nabonye abatoza (staff) bakorera intego imwe. Mwarakoze cyane ku bufasha bwose bwabonetse kugira ngo dusoze misiyo yacu."

Yakomeje ashimira ubuyobozi bw'iyi kipe n'abatoza bakoranye ku bw'ibihe bagiranye.

Ati "ndashimira Abouba (Sibomana), Ndoli (Jean Claude), Ruben, Fatakumavuta (ushinzwe itangazamakuru). Ndashimira byimazeyo perezida wanjye Hadji, umunyamabanga Shadadi wongeye kumpa icyizere muri ruhago."

Bivugwa ko uku kunaniranwa kwa Ivan Jacky Minnaert na Gorilla FC hari aho bihuriye n'umwe mu bana ba Hadji na Nyiri Gorilla FC yifuza ko umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene ari we uza kuyitoza ndetse ibiganiro bigeze kure.

Ivan Jacky Minnaert yasezeye kuri Gorilla FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-marangamutima-menshi-ivan-minnaert-yasezeye-kuri-gorilla-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)