Mu maso ya perezida Kagame, APR yasezerewe itarenze umutaru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR BBC yabuze itike yo kuzitabira imikino ya Nyuma ya BAL izabera i Kigali mu mpera z'uku kwezi, ni nyuma yo gutsindwa na AS Douanes mu mukino warebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

APR BBC imaze iminsi muri Senegal aho Sahara Conference yakiniraga, mu ijonjora ryo gushaka itike ya 1/4 cya BAL.

Ejo hashize APP BBC yakinaga na AS Douanes yari imbere y'abafana ba yo aho yasabwaga gutsinda, gusa ntabwo byaje korohera iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu itari ifite bamwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba nka Adonis Filer na Noel Obadiah bavunikiye mu mukino batsinzwemo na Rivers Hoopers ku wa Gatandatu.

Uyu mukino warebwe na Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye APR BBC, yaje kuwutakaza ku manota 79-54.

AS Douanes yatsinze agace ka mbere amanota 23-18, agace ka kabiri igatsinda 21-10, agace ka gatatu igatsinda 19-18 ni mu gihe aka nyuma yagatsinze 16-8.

Gutsindwa uyu mukino byari bivuze ko APR BBC ari yo isoza ku mwanya wa nyuma muri Sahara Conference, Rivers Hoopers ni yo ya mbere, AS Douanes ya kabiri ni mu gihe US Monastir ari iya gatatu.

Imikino ya nyuma ya ya BAL izabera muri Kigali Arena guhera tariki ya 24 Gicurasi kugeza tariki ya 1 Kamena 2024, amakipe 8 azayikina ni; FUS Rabat (Maroc), Petro de Luanda (Angola), Cape Town Tigers (Afurika y'Epfo), Al Ahly (Misiri), Al Ahly Benghazi (Libya), Rivers Hoopers (Nigeria), AS Douanes (Sénégal) na US Monastir (Tunisia).

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ntabwo yahiriwe n'umukino
William Robynes ashaka aho amenera
Perezida Kagame na mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye barebyeuyu mukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-maso-ya-perezida-kagame-apr-yasezerewe-itarenze-umutaru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)