Uyu munsi tariki ya 18 Gicurasi 2024 muri Ecole Belge de Kigali hakomeje imikino ya kamarampaka (Play offs) mu bari n'abategarugori aho hakinwaga umukino wa 2.
Ku ikubitiro habanje umukino wa Ruhango WVC na APR WVC, ni umukino watangiye ahagana 12h30.
Uyu mukino wagomba guhereza amahirwe ikipe ya APR WVC yari yaratsinze umukino ubanza ko nitsinda ihita ikomeza ku mukino wa nyuma.
Nk'uko byari byitezwe n'ubundi ikipe ya APR WVC yatsinze Ruhango WVC biyoroheye cyane amaseti 3-0.
Iseti ya mbere APR WVC yayitsindiye ikipe ya Ruhango WVC munsi y'amanota 15 kuko yayitsinze amanota 25-8.
Iseti ya kabiri nayo ntiyagoye APR WVC habe na gato kuko yatsinze harimo ikinyuranyo cy'amanota 11 kuko yarangiye ari amanota 25-14.
Iseti ya gatatu ikipe ya Ruhango WVC igizwe n'abakinnyi bakiri bato yagerageje kwihagararaho ariko biranga, APR WVC yayitwaye ku manota 25-19.
Nyuma y'uyu mukino hari hateganyijwe undi mukino ukomeye wagombaga guhuza ikipe ya Police WVC na RRA WVC, ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku makipe yombi gusa cyane cyane ikipe ya RRA WVC yarifite igitutu cy'uko yatakaje umukino wayo wa mbere, n'ubwo byari bimeze bityo ariko ikipe ya Police WVC byaje kurangira yegukanye umukino wayo wa 2 itsinze amaseti 3-0.
Iseti ya mbere yagoranye cyane yarangiye amakipe yombi akinnye amanota abiri y'inyongera nkuko amategeko ya Volleyball abiteganya kuko bose bagize amanota 24-24 (bale-bale) gusa Police WVC itanga ikipe ya RRA WVC kuzuza amanota 26 iba itwaye iseti ya mbere ityo ku manota 24-26.
Iseti ya kabiri yihuse cyane kuko ikipe ya Police WVC yayiwaye ku manota 25-17.
Iseti ya gatatu ikipe ya RRA WVC yagerageje gushyiramo agatege ariko biba iby'ubusa yayitakaje ku manota 25-23.
Iyi mikino yasize Police WVC na APR WVC zigeze ku mukino wa nyuma wa playoffs 2024.