Mu Rwanda hatangijwe igerageza ry'isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n'ubushobozi by'abanyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igerageza ryatangirijwe mu Kigo cya Lycée de Kigali kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 ariko rikaba riri gukorerwa mu turere 28 mu gihugu hose, isuzuma nyirizina rikazakorwa mu 2025 guhera kuwa 27 Mata kugeza kuwa 07 Kamena. Iri gerageza rifatwa nk'intambwe ikomeye mu kugerereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw'igihugu n'ibyo ku rwego rw'Isi.

Ryitabiriwe n'amashuri 45 ahagarariwe n'abanyeshuri 1440 bo mu mashuri yisumbuye bafite imyaka 15 kugeza kuri 16 barimo abakobwa 814 n'abahungu 626. Ibizamini bari gukora biri gusuzuma ubumenyi n'ubushobozi bafite mu gusoma no kumva inyandiko, imibare ndetse no muri siyansi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko Minisititeri akurikiye iri mu igerageza ry'isuzuma rigamije kureba ikigero abanyeshuri bo mu Rwanda bari mu myaka 15 na 16 bariho mu kwitegura ibyo baziga mu myaka ikurikiyeho, dore ko abari muri iyo myaka bitegenyijwe ko ubundi bakabaye biga mu mwaka wa Gatatu w'Amashuri Yisumbuye.

Ati ''iri rushanwa rireba cyane cyane uko umunyeshuri w'imyaka 15 yiteguye kujya mu bindi byiciro. Ntabwo bimeze nk'ibindi bizamini tumenyereye nubwo ibizamini byose abantu babitinya, ariko ryo rireba cyane ibyo umwana atekereza kuziga mu gihe kirekire kiri imbere.''

Gicanda Chleona ufite imyaka 16 wiga mu mwaka wa Kane w'Amashuri Yisumbuye muri Lycée de Kigali akaba n'umwe mu bakoze iki kizamini, yavuze ko cyamufashije gutekereza cyane ku buryo yabonye ubumenyi buhagije.

Ati ''Uba ubona ari ibibazo byo mu buzima busanzwe […] bintegurira kuba umunyeshuri utekereza byimbitse, agatekereza birushijeho kurusha kuvuga ngo urafata ibyo mwarimu yaguhaye, ukagerageza gutekereza, ibyo twiga mu ishuri bikagufasha kubishyira mu buzima bwa buri munsi.''

Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Frère Jean Mfurayase, yavuze ko abana b'iki kigo bari mu batoranyirijwe kuzakora ibyo bizamini, aho yizeye ko nta kabuza bazahagararira igihugu neza no mu gihe amanota azaba yasohotse, akurikije uko iki kigo gisanzwe ari indashyikirwa mu bitanga uburezi bufite ireme mu Rwanda.

Iyi gahunda ya PISA (Programme for International Students Assessment) yatangijwe n'ibihugu byo mu Muryango w'Ubufatanye mu Bukungu mu Iterambere ry'Abatuye Isi, OECD, mu 2000. Ikorwa buri myaka itatu.

Ni ibihugu byiganjemo iby'i Burayi, Amerika, Canada n'ibindi byiyongereyeho nyuma, byabanje gushyiraho gahunda zigamije guteza imbere imibereho y'ababituye, no kongera imikoranire n'imihahiranire.

Nyuma nibwo byatangiye porogaramu ya PISA yibanda ku burezi. Mu 2022, iyi gahunda yitabiriwe n'ibihugu 37 bya OECD, ndetse n'ibindi 44 bifitanye imikoranire n'uwo muryango ariko bitawubamo. U Rwanda ruri mu bihugu bitabarizwa muri OECD byasabye ndetse bikemererwa kuzakorerwamo iryo suzuma mu 2025, rizitabirwa n'ibihugu bisaga 90 birimo n'ibindi byo muri Afurika nka Kenya, Maroc, Zambia na Misiri.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko iyi porogaramu izanagira uruhare mu kumenya ibyo gukosora no kongera muri porogaramu y'imyigire ku rwego rw'igihugu, hitabwa cyane ku bumenyi bukenerwa ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo abanyeshuri bari barimo guhabwa ibizamini
Abanyeshuri bakurikiye uko bagenzi babo bari kwitwara muri iri rushanwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatangijwe-igerageza-ry-isuzuma-mpuzamahanga-ku-bumenyi-n-ubushobozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)