Mu rwego rwo Kwibuka ku ncuro ya 30: Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi, Fabrice n'abandi basuye urwibutso rwa Gisozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

All Gospel Today (AGT) ni Umuryango mugari uhuriwemo n'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana, abashumba, abayobozi b'amakorali, abanyamakuru bita cyane ku Iyobokamana, aba Producers n'abizera bose ndetse n'abandi. Uyu muryango watangijwe mu 2013 hagamijwe gusigasirwa ikwirakwira ry'ubutumwa bwiza cyane cyane bijyanye n'ibihe isi igezemo.

Nk'uko basanzwe babikora buri mwaka, mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024, abagize uyu muryango baramukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, hagamijwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana ubuzima bw'inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi 100.

By'umwihariko rero kuri uyu munsi hari hatumiwe abashumba batandukanye baturutse mu matorero anyuranye akorera muri Kigali hashingiwe ku nsanganyamatsiko yari ihari yo kuzana impinduka nziza (Transformation) nyuma y'uko hari ibintu byinshi byangiritse bigatukisha izina ry'Uwiteka binyuze mu itorero, harimo nko kuba hari abayobozi b'amatorero ndetse n'amadini bijanditse mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w'umuryango All Gospel Today, Rev. Alain Numa yavtangaje ko kuba hari abayobozi b'amadini n'amatorero bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, byagize ingaruka n'ubu zigikomeje kugaragara ku bakristo bamaze guta icyizere bari bafitiye abapasiteri n'abapadiri.

Yagize ati: 'Hari ibintu byinshi byangiritse bitukisha izina ry'Uwiteka kandi binyuze ku itorero. Hari abapadiri, abapasiteri bagiye babigiramo uruhare rukomeye. Kugera ubu ngubu, ndahamya ko hari abantu benshi kwizera kwabo kwangiritse, badashobora gupfa kwizera itorero, umupadiri cyangwa umupasiteri bitewe n'ibyo bikomere yagiye ahura na byo. Ibi ngibi rero, ni uguhinduka kwacu twese ari umunyamakuru, ari umuhanzi, n'undi wese.'

Bishop Nzeyimana Innocent, Umuvugizi w'Itorero Nayoti mu Rwanda akaba n'Umuyobozi w'amadini n'amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iki gikorwa bakoze kivuze ikintu kinini ku bashumba by'umwihariko nk'abantu bahagarara imbere y'abantu benshi.

Ati: 'Ubwo rero niba dufite abo twasimbuye batubanjirije bayoboraga amadini mbere ya Jenoside batabashije guhagarara mu cyuho kugira ngo babashe gukumira ikibi, bamagane Jenoside, babashe guhagarara ku muryango nyarwanda bakoresheje ijambo ry'Imana, kandi babashe kwereka abantu uburyo icyo bapfana kiruta icyo bapfa, kandi bose bari mu ishusho y'Imana;

Twebwe nk'abanyamadini dukwiriye guhaguruka tukamagana ikintu cyose cyatanya abanyarwanda, cyatuma abantu batabana neza cyangwa badahuza. Kubera ko iyo tugeze hano tukabona imibiri 250,000 iruhukiye muri uru rwibutso, tukabona impinja zishwe muri Jenoside, tukabona urubyiruko n'abakuze barimo n'abari mu madini anyuranye, ubwo duhita tumenya ko hari abantu bambuwe ubumuntu babwamburwa n'abandi kandi bitari bikwiriye kuba.'

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma y'amateka mabi yaranze igihugu agizwemo uruhare n'abanyamadini, abari gukora uyu murimo muri iki gihe bafite umukoro wo kuzana impinduka bakagaragaza itandukaniro ry'abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere y'iki gihe n'aba mbere binyuze mu gutanga inyigisho zuzuye zibasha kubaka umuntu, zikamugira umuntu wubaha Imana kandi ukunda n'igihugu cye.

Yavuze ko ibi babitangiye, aho bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo gusura no kwigisha abafungiye mu magereza atandukanye babihanisha ibyaha byayo n'ibindi.

Akomoza ku kigero iyi mpinduka igezeho yagize ati: 'Ni urugendo kuko kunga abantu no kubabanisha ni urugendo nkurikije icyizere dufite namwe mubona kuko abantu bose bari mu gihugu bafite amadini babarizwamo. Kuba rero uyu munsi iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka, abanyarwanda bose baza gufatanya kandi barigeze kuba mu byiciro bitandukanye ibyo abantu bari baragize amoko, tubona biri ku kigero cyiza dukurikije aho tugeze.

Ni urugendo, hari abagifite ibisigisigi tukibasha guha inyigisho zibahindura dukoresheje ijambo ry'Imana n'ibiganiro dutanga ahantu hatandukanye, kuko ntabwo dutanga ibiganiro mu matorero gusa ahubwo n'inzego z'ibanze ziratwiyambaza.'

Umuramyi w'Umurundi utuye mu Rwanda, Fabrice Nzeyimana unabarizwa mu itsinda rya Fabrice & Maya, ni umwe mu bagize ihuriro AGT nawe wari witabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka30, akaba anafite igitaramo ku itariki 2 Kamena 2024 gifite intego imwe yo kuzana impinduka mu itorero, kikaba kizabera kuri Christian Life Assembly Nyarutarama.

Fabrice Nzeyimana yavuze uko yagize igitekerezo cyo guhuza imbaraga na AGT muri iki gikorwa cyo #Kwibuka30. Yagize ati: 'Insanganyamatsiko y'igitaramo cyanjye nayo ni ukuzana impinduka. Rero nk'umwe mu bagize itsinda All Gospel Today, navuze ngo reka nihuze nabo kugira ngo tubeho ubuzima bw'ibyo tuvuga bizane impinduka muri sosiyete.

Twatekereje kuza hano ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kubera ko dutekereza ko itorero n'abahanzi ba Gospel ndetse n'abandi babarizwa mu Iyobokamana dukeneye kongera gutekereza ku ruhare rwacu mu kongera kubaka igihugu n'ubumwe n'ubwiyunge by'abanyarwanda.'



Source : https://kasukumedia.com/mu-rwego-rwo-kwibuka-ku-ncuro-ya-30-israel-mbonyi-gaby-kamanzi-fabrice-nabandi-basuye-urwibutso-rwa-gisozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)