Samu uheruka gusoza amasomo ye mu mwaka wa 2023 mu Itangazamakuru muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi [ICK], kuri uyu wa 23 Gicurasi ni bwo yatanze Kandidatire muri Komisiyo y'Amatora aho ashaka kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko.
Gutanga kandidature birakomeje yaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku bashaka kuba Abadepite. Kuwa 22 Kamena 2024 ni bwo hazatangira gahunda yo kwiyamamaza, hanyuma amatora abe tariki 15 Nyakanga 2024.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Mucyo Samson [Samu], yirinze kugira icyo avuga ku kuba yakomeza kuba umunyarwenya cyangwa yabihagarika mu gihe yaba atowe.
Yagaragaje ko uyu mwuga amaze igihe akora nta kibazo cyawo ati: 'Uruganda rw'urwenya rumeze neza hari umusanzu twagiye dutanga nko mu bijyanye no guharanira ubutabera Zuby Comedy [Itsinda abarizwamo] yafashije mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa mu gihe cy'imyaka ibiri.'
Samu yahishuye ko bakoranye na Polisi y'Igihugu ati: 'Twakoranye na polisi, abantu ntibigeze babimenya, ni twe twandikaga biriya byose polisi yakoreshaga ku buryo abantu bambuka n'ubu hari ibyo dukora no mu buzima busanzwe.'
Uyu musore yanavuze ko bakoze no ku mishinga itandukanye irimo no gufasha mu birebana n'uburenganzira bw'umwana.
Ku giti cye Samu yavuze ko urwenya rurenze ibyo benshi bibwira ati: 'Urwenya ni ubuhanzi, ni siyanse ushobora kuyikoresha uhindura sosiyete, urubyiruko runywa ibiyobyabwenge abari mu bindi bishuko.'
Yatanze urugero rw'ikintu kimuri ku mutima yazavugutira umuti, ati: 'Urugero nk'ubu dufite ikibazo cyugarije abangavu cy'inda zitateganijwe nko mu Burasirazuba bw'u Rwanda.'
Yavuze ko ari ho avuka ko mu gihe yaba agize amahirwe yo kwemererwa kwiyamamaza no gutorwa yayabyaza umusaruro akagira uruhare rugaragara mu kurandura iki kibazo. Â
Samu yikije ku mushinga amaze igihe akoraho na wo uri mu maturufu yumvikanishije ko yishyingikirijeho mu nzira imuganisha mu kuba umunyapolitike w'umwuga.
Ati: 'Ubwanjye mfite umushinga, nimpabwa uburenganzira bwo kuyitangaza, nyikozeho imyaka 3 wenda namwe mugire amatsiko, ukaba ari umushinga uzajya utanga akazi ku rubyiruko, ku kwezi izajya iha akazi abantu bagera muri 60 bo mu ngeri zitandukanye.'Samu wo muri Zuby Comedy yamaze gutanga kandidatire muri Komisiyo aho yifuza kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda umutwe w'AbadepiteUmwaka wa 2023 wasize asoje amasomo ya Kaminuza mu ishami ry'itangazamakuru