Muhanga: Abashakanye bibiwe ibanga ryo kubakiraho urugo ruhamye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bahawe ku wa 18 Gicurasi 2024, ubwo hasozwaga igiterane cy'abubatse ingo bo muri Paruwasi icyenda zigize ubucidikoni bwa EAR Shyogwe.

Iki giterane cyitabiriwe n'abagabo n'abagore, abapasiteri n'abandi bakozi mu nzego zitandukanye za EAR. Cyatekerejweho mu kugaragaza uruhare rw'umugabo n'umugore mu iterambere ry'umuryango n'itorero.

Uhagariye abateguye iki giterane, Acidikoni Joseph Sehorana, Umwanditsi akaba n'Umwarimu wungirije muri Kaminuza y'Abaprotesitanti mu Rwanda iri i Huye (PIASS) yashimiye abacyitabiriye bose, yibanda ku itsinda cyane cyane ku itsinda rya EAR Paruwasi Remera muri Diyosezi ya Kigali, ryatumiwe ndetse rigafasha mu gutanga ibiganiro.

Abubatse ingo bitabiriye iki giterane basangijwe amahame yabafasha mu ngo zabo mu gihe bayubahirije.

Umuyobozi wa Fathers' Union muri Diyosezi ya Kigali na Remera akaba Impuguke mu byo kubaka ingo zishingiye kuri Kristo n'iby'Iterambere, Kazubwenge James yakanguriye abagabo n'abagore kwimika Kristo no kubitoza abo mu ngo zabo kugira ngo abashoboze muri byose.

Ati "Imana yanga urunuka gucana inyuma kw'abashakanye, gatanya, ubusinzi, amakimbirane kuko bigira ingaruka mbi mu miryango harimo gukuraho ubusabane bw'abubatse ingo ndetse no hagati yabo n'Imana'.

Yabasabye gusoma Ijambo ry'Imana no kurigenderamo, gukoreshereza impano ubutunzi bwabo, kwirinda inshuti mbi no gusesagura umutungo w'urugo, kurangwa n'urukundo, kugendera mu mucyo, kubwizanya ukuri muri byose no gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane bagatera imbere kugira ngo bizabe umurage mwiza bazasigira abazabakomoka no kuzasiga inkuru nziza i musozi.

Mbabazi Sylvie uyobora Mothers Union muri EAR Paruwasi Remera yavuze ko umuryango uri mu mugambi w'Imana nk'uko bigaragara mu Itangiriro 1:26-28.

Yabibukije ko umuryango ari wo shingiro n'imbaraga zubaka igihugu n'itorero bityo bakwiye kubiha agaciro gakomeye, bakabana bubahana, basengana, bakundana, bihanganirana, bahugurana, bajya inama, buzuzanya, bakiranuka kandi buri wese agaragaza uruhare rwe rufatika mu iterambere rusange.

Rev. Mukamwiza Charlotte yavuze ko urugo rwa Gikristo rukwiye kuguma mu masezerano, abashakanye bakabana akaramata, bakazatandukanywa n'urupfu cyangwa Yezu agarutse.

Abitabiriye igiterane babonye umwanya wo gusengera imiryango yavuye mu nshingano ngo igaruke ku rufatiro itekane kandi igere ku iterambere.

Nk'umwe mu bagore b'abapasiteri, Akimpaye Emilienne umaze imyaka 29 yubatse urugo, yashimiye abatanze ibiganiro, ubuhamya n'inama bahawe ko zubahirijwe zatuma ingo zabo zibabera Paradizo nshya.

Yagaragaje ko batewe ishyaka ryo gukora umurimo w'Imana n'aho bigaragara ko bidashoboka kandi ko ibyo bungutse bazabigeza no kuri bagenzi babo.

Ntambara Céléstin wo ku Ntenyo yashimye amasomo yatanzwe, avuga ko adakwiye kuba amasigaracyicaro.

Uyu mubyeyi w'imyaka 65 yizera ko amasomo bahawe azabafasha gutsindagiza ingo zabo mu rugendo rw'iterambere.

Iki giterane kizajya kiba buri mwaka, hagamijwe gukumira ibyaha mu miryango, gusoma Ijambo ry'Imana, gusengera hamwe buri munsi, kongera umwanya wo kuganira kw'abashakanye no gufatira imyanzuro hamwe, kutemera gutsindwa na rimwe na Satani ngo yinjire mu miryango, kwirinda ubunebwe bagakorera imiryango yabo n'itorero.

Abagabo n'abagore bo mu Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, EAR, basangijwe ibanga ry'iterambere ryabafasha kubaka umuryango Nyarwanda n'itorero
Acidikoni Joseph Sehorana uhagarariye abateguye iki giterane, yavuze ko intego nkuru yacyo ari ukwiga ku ruhare rw'umugabo n'umugore mu iterambere ry'umuryango n'itorero
James Kazubwenge yasabye abagabo n'abagore kubaka ingo zitarangwamo umwiryane
Sylvie Mbabazi yavuze ko umuryango ari wo shingiro ry'imbaraga zubaka igihugu n'itorero
Rev. Charlotte Mukamwiza yavuze ko abashakanye bakwiye kuguma mu isezerano ryo kubana mu mahoro n'ubwuzuzanye
Emilienne Akimpaye yavuze ko inyigisho bahawe zigiye gutuma imiryango yabo iba nka paradizo nshya
Emilienne Akimpaye yavuze ko inyigisho bahawe zigiye gutuma imiryango yabo iba nka paradizo nshya
Ntambara Céléstin yashimye amasomo yahawe abubatse, avuga ko adakwiye kuba amasigaracyicaro, ahubwo ari ingenzi kuyabyaza umusaruro
Umuyobozi wa Fathers Union muri EAR Diyosezi Shyogwe, Corneille Kanyamanza n'abo bafatanyije biyemeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zafashwe mu kwita ku muryango
Abitabiriye igiterane biyemeje kuba umusemburo w'impinduka nziza mu miryango baturukamo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abashakanye-bibiwe-ibanga-ryo-kubakiraho-urugo-ruhamye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)