Ibi byabaye ahagana Saa Sita z'amanywa yo ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024.
Abaturage babwiye IGIHE, ko uyu mugabo yafashe umwanzuro wo kumena ibirahuri by'imodoka nyuma y'uko yari amaze umwanya munini abaganga bo ku Bitaro bya Muhima batari kumwitaho.
Habiyambere Emmanuel yagize ati 'Yaje batinda kumwakira bya bindi byo ku Bitaro bya Muhima nibwo yagize umujinya kubera uburyo yari arimo kuribwa ajya kumena ibirahuri by'imodoka z'ibitaro.'
Umuyobozi w'Ibitaro bya Muhima, Dr Mugisha Steven, we yavuze ko uyu mugabo bahise bamushyikiriza sitasiyo ya Polisi ya Muhima.
Ati 'Ahagana Saa Sita n'iminota nk'icumi hari umurwayi waje kwivuza hano witwa Ndagijimana Robert, yaje kwivuza bisanzwe nk'abandi barwayi bakirwa ava gufotoza ibyangombwa bye, mu gihe ategereje ko bamwakira kuko twari twagize ibibazo mu ikoranabuhanga dukoresha tuvura abarwayi rero yamaze nk'iminota 20.'
Yakomeje avuga ko mu gihe uyu mugabo yari agitegereje ko yakirwa yagize umujinya, ajya kumenagura ibirahuri by'imodoka.
Ati 'Ubwo abashinzwe kumwakira bari barimo kumusobanurira ko agomba kwihangana kugira ngo bamushyire mu ikoranabuhanga dukoresha bamuvura, ahita agira umujinya afata icyuma cyari aho imodoka zihagarara harimo imodoka ebyiri harimo iyi muri kubona iri inyuma yanjye y'ibitaro n'indi modoka y'Umushinga wa USAID yari izanye ibikoresho hano mu bitaro bya muhima ahita amenagura ibirahuri.'
Yakomeje avuga ko bahise bagira amahirwe abacungagereza bari bazanye umugororwa kumuvuza bahita bamubafatira bamushyikiriza polisi ikorera mu Murenge wa Muhima.