Mukabunani yahishuye impamvu PS Imberakuri itatanze umukandida ku mwanya wa Perezida - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024, ubwo yari amaze gushyikiriza, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora urutonde rw'abazarihagararira mu matora y'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Mukabunani Christine wari uherekejwe n'abayoboke ba PS Imberakuri yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzingwa.

Mu byangombwa yatanze habuzemo inyandikomvugo y'abagize ubutegetsi bw'ishyaka yemeje urutonde rw'abantu 80 batanzwe nk'abazarihagararira gusa Mukabunani yemeje ko bazahita bayizana.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Depite Mukabunani, yavuze ko kuba bataratanze umukandida byaturutse ku kuba bashaka gushyira imbaraga mu kongera umubare w'ababahagarariye mu Nteko ishinga amategeko.

Ati 'Ntabwo bivuga ko ishyaka riri kugwingira ahubwo ni ukugira ngo imbaraga tuzishyire mu kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko kuko ziriya nzego ebyiri zitandukanye.'

Yakomeje ati 'Rumwe ni urwego nyubahiriza tegeko, urundi ni shingategeko. Twebwe twiyemeje gushyira imbaraga cyane muri Nshingamategeko uko tuzajya tugirirwa icyizere n'Abanyarwanda tukazabona kwiyamamariza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.'

Yagaragaje ko nubwo nta mukandida batanze cyangwa ngo batangaze uwo bazashyigikira abarwanashyaka babo bazatora nk'abandi Banyarwanda bitewe n'ibyo bumva buri mukandida wiyamamaje yahize kuzabagezaho.

Ati 'Nta mukandida tuzatanga, ariko twarabisobanuye tuzajya gutora nk'uko abandi Banyarwanda bazatora ariko uko tubigenza duharira buri murwanashyaka n'umutimanama we agahitamo kandi nabwo ni ukurindira ko abakandida biyamamaza buri muntu akabasha guhitamo akurikije imigabo n'imigambi yabo.'

Kugeza ubu PS Imberankuri ihagarariwe n'abadepite babiri barimo na Mukabunani Christine wagaragaje ko bifuza kongera umubare kandi ko ibyo batari kubikorera rimwe no gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida.

Ati 'Wenda mu mibare sinabimenya neza ariko nibura turengeje Abadepite babiri dufite uyu munsi twaba twongereye imbaraga. Iyo ufite imanza ebyeri kuziterurira rimwe biragora. Ni ngombwa ko ufata imbaraga zawe ukazishyira kuri rumwe rwarangira ukabona gufata urundi.'

Yakomeje ati 'Twabonye kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n'uw'Abadepite ari ugutatanya imbaraga turavuga ngo reka dushyire imbaraga mu badepite.'

Ishyaka PS Imberakuri ntabwo ari ryo ryonyine ritatanze umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu kuko hari n'andi yafashe icyo cyemezo ariko akemeza ko azashyigikira umukandida w'Ishyaka FPR Inkotanyi, Paul Kagame gusa kuri Mukabunani yagaragaje ko ntawe nk'ishyaka bazashyigikira.

Yasobanuye ko birinze kugira uwo bashyigikira mu matora ku mwanya w'umukuru w'Igihugu kuko bataramenya abazahatana n'imigabo n'imigambi yabo, ariko yemeza ko abarwanashyaka bazihitiramo bijyanye n'amahitamo yabo.

Hari amashyaka yamaze gufata icyemezo cyo gushyigikira umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi, Paul Kagame, gusa Mukabunani we yasobanuye ko abanyamuryango ba PS Imberakuri bazagira amahitamo yabo bwite.

Mukabunani yasobanuye ko mu gihe kiri imbere, uko imbaraga z'iri shyaka zizaba ziyongera, ari bwo rizafata umwanzuro wo gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida.

Mukabunani Christine wari uherekejwe n'abayoboke ba PS Imberakuri yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzingwa
Depite Mukabunani yagaragaje ko kudatanga umukandida ku mwanya wa Perezida atari ukugwingira kw'ishyaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukabunani-yahishuye-impamvu-ps-imberakuri-itatanze-umukandida-ku-mwanya-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)