Mukuralinda yavuze kuri Afurika y'Epfo na Tanzania zifite ingabo muri Congo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro kuri KT Radio, Mukuralinda yagaragaje ko hari impamvu zifatika zatumye abarwanyi ba M23 bafata intwaro, zirimo guharanira uburenganzira bwa bene wabo bamaze igihe kinini bari mu buhungiro batewe n'ubuyobozi bubi, butagize ubushake bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irangwa n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

Yibukije ko no mu 2013, ingabo zari mu mutwe udasanzwe wo mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri RDC, FIB, zaturutse muri SADC zigeze gutsinda abarwanyi ba M23, bahungira mu mahanga, ariko ko bitewe n'uko impamvu muzi y'ibi bibazo zitakemuwe, bongeye kwegura intwaro mu 2021, bagarukana imbaraga zirenze izo bari basanganywe.

Mukuralinda yatangaje ko nubwo ingabo za SADC zirimo iza Afurika y'Epfo, Tanzania na Malawi zinjiye mu ntambara iri kubera muri Kivu y'Amajyaruguru, bigoye gutsinda M23 kuko yo irwana nk'idafite icyo gutakaza, mu gihe zo zirwana urugamba rushingiye ku kinyoma cyabibwe na Leta ya RDC, kigamije guhisha impamvu nyakuri y'umutekano muke uri muri iki gihugu.

Mu gihe ingabo za RDC, iza SADC, iz'u Burundi, Wazalendo, abacancuro na FDLR zari zikomeje guhangana na M23, Perezida Cyril Ramaphosa yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Mata 2024, nyuma yo kuganira na Perezida Paul Kagame, atangaza ko asubiranye i Pretoria imyumvire ivuguruye ku kibazo kiri muri Kivu y'Amajyaruguru, kandi ko yumvise iyi ntambara ikwiye guhagarikwa n'ibiganiro bya politiki.

Uru ruzinduko rwa Ramaphosa rwabanjirijwe n'ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n'umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC News, aho Umukuru w'Igihugu yanenze kuba SADC yarohereje ingabo mu burasirazuba bwa RDC, zikajya kurwanya M23, uyu muryango utabanje kuganira n'uwa Afurika y'iburasirazuba (EAC) wari warohereje ingabo muri RDC, zikirukanwa n'ubutegetsi bw'iki gihugu.

Perezida Kagame yagize ati 'Kubera iki batavuganye na EAC kugira ngo bumvikane uko bafasha iki gihugu. Uko byagenze, byasaga n'aho ingabo za EAC zitagomba kubayo kubera ko zitakoraga ibyo Tshisekedi ashaka, SADC ikinjiramo kugira ngo ikore ibyo ashaka. Igisubizo kizaza gite? Amahoro azaza ate mu gihe utu turere tudakorana?'

Mu ruzinduko rwa Ramaphosa mu Rwanda, yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo ibihugu bayoboye byanagura umubano wabyo wajemo agatotsi, ndetse byatanze umusaruro kuko mu cyumweru cyakurikiyeho, uyu Mukuru wa Afurika y'Epfo yakiriye impapuro zemerera Emmanuel Hategeka kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu.

SADC yari imaze iminsi isa n'iyahariye ingabo za RDC n'abafatanyabikorwa urugamba, tariki ya 5 Gicurasi 2024 yatangaje ko igiye gutanga umusanzu wayo mu gusenya M23, nyuma yo gushinja uyu mutwe kurasa mu nkambi y'abahungiye imbere mu gihugu ya Mugunga iherereye mu mujyi wa Goma, nubwo wo wabihakanye.

Mukuralinda yabajijwe niba icyemezo cya SADC kidashobora gusubiza inyuma intambwe u Rwanda na Afurika y'Epfo byari byateye mu kuganura umubano, asubiza ko atari ko biri, kuko kitafashwe n'igihugu ubwacyo, ahubwo ko cyafashwe n'umuryango.

Yagize ati 'Tugomba gutandukanya SADC nk'umuryango w'ibihugu byashyizwe hamwe ndetse n'igihugu cya Afurika. Abantu bashobora kwibaza, niba SADC igizwe n'ibihugu bitandatu cyangwa bigera ku icyenda, kuki hazamo bitatu gusa?'

Tanzania ni igihugu kibarizwa mu miryango yombi. Mu mpera za 2022, ubwo EAC yafataga icyemezo cyo kohereza ingabo muri Kivu y'Amajyaruguru, yo ntazo yohereje, ahubwo yasobanuye ko isanzwe izifiteyo mu mutwe wa FIB. Icyakoze ubwo SADC yafataga iki cyemezo, yazoherejeyo.

Ku batekereza ko hari ikibazo Tanzania n'u Rwanda bifitanye, Mukuralinda yagize ati 'Tanzania itandukanye na SADC. Ni umunyamuryango wa SADC. Ntabwo u Rwanda rubanye nabi n'ibihugu bya hano byose. N'ahari ikibazo, rwemera ko bagiye mu mishyikirano, ibiganiro ari byo byonyine bishobora gukemura icyo kibazo.'

Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yasobanuye ko kohereza ingabo muri RDC atari icyemezo cyafashwe n'igihugu kimwe cyangwa ikindi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukuralinda-yagaragaje-ko-nta-kibazo-u-rwanda-rufite-kuri-afurika-y-epfo-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)