Mumenye ko u Rwanda rwubakiye ku maraso y'Abanyarwanda - Impanuro za Col Mugisha ku rubyiruko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ubwo yafatanyaga n'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB ubwo rwibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'ubwihariko kwibuka abahoze ari abakozi ba Caise Sociale du Rwanda.

Yababwiye ko bafite ubushobozi bwo gukora buri kimwe bijyanye n'uko amahirwe ntawe aheza yo kubwunguka.

Yongeye kubihanangiriza ku kubakira ku byagezweho kuko 'umusingi w'igihugu wubakiye ku mibiri n'amaraso by'abana b'Abanyarwanda', bityo kugikiniraho bidashoboka.

Ati 'Ntawagikiniraho nta n'uwagikinisha, sinamugira iyo nama. Mubyumve gutyo si iterabwoba. Perezida Kagame ni we ujya avuga ati ubundi se ntitwapfuye tukajya ikuzimu, utinya gupfa se ngo bigende gute?'

Yagarutse ku byabaye ubwo Abafaransa batumaga kuri Perezida Kagame bamukangisha ko nafata Butare abantu be bazapfa, ariko ababaza niba bo batava amaraso.

Col Mugisha ati 'Jya utekereza utyo, izo ni zo ntekerezo zacu, uzabikinisha azavuge ko atava nk'amaraso. Barabikoze se barabishobora? Twararwanye tubohoza igihugu ni wo murage twabaraze bana bacu.'

Yagaragarije urubyiruko ko igihugu cyakuwe ahari ahabi hashoboka, arwereka ko rugomba gushingira ku musinga urubyiruko rwanganaga n'urw'ubu rwakoze mu 1994, kugira ngo igihugu kizagere ku ntego cyihaye.

Zimwe mu nama Col Mugisha yagiriye urubyiruko akanarusaba kuzandika mu mutima, zirimo kubungabunga Ubumwe bw'Abanyarwanda kuko ari wo musingi w'iterambere ry'igihugu ndetse budahenze.

Ati 'Abanyarwanda bose mugomba kubafata kimwe. Nibyo bitugejeje aha, ha handi ntawaduhangara. Murabizi nta bantu bajya batugerageza ngo bagende n'iyo bagiye bagenda nabi kuko turi kumwe. Hari igihugu kiri hagati y'ibindi bishaka kugihanagura ku ikarita y'Isi ariko byarananiwe. Ni uko biyemeje baba bamwe. '

Col Mugisha yasabye urubyiruko ko mu bindi rugomba kuzirikana ndetse rukagira umuco ari ugukunda igihugu cyarwo, ntirugisiganye, aho rugiye hose rukumva ko rugifite ku mutima 'wakora ukibamza niba u imbaraga zanjye zose nazitanze kugira ngo gtere imbere.'

Gukora umurimo unoze no gutanga serivisi inoze ni inama mwamba Col Mugisha agaragaza ko urubyiruko rutagomba kurenza ingohe, akerekana ko na bo muri iyi myaka urw'ubu rurimo ari byo babigishaga.

Ati 'Twe turi gusaza ariko bana bacu icyo tubasigiye ni ubumwe, gukunda igihugu, n'umurimo unoze, ikindi kikaba kudahunga inshingano, aho uri ntiwumve ko bireba umuyobozi mukuru gusa. Inshingano no kudategereza kwibutswa ni ingenzi.'

Yababwiye ko ikinyabupfura gishingiye ku kwanga ruswa n'ibindi bishimangira ubwangamugayo, bizabafasha kugeza igihugu kure, kwiyoroshya bikaba nyambere bya bindi byo kuremera kurusha inshingano bikaba amateka.

Yerekanye ko uko kwiyoroshya ari ko kwatumye Inkotanyi zitsinda urugamba, kuko zari zifite umuyobozi wirirwana na zo agakorana na zo, akarya ku byo baryaho, akaryama aho baryame na bo bakamwibonamo nta kabuza, urugamba rugatera imbere.

Ati 'Ibyo urimo si ibyawe ni iby'Abanyarwana, abasirikare uyobora menya y'uko ari abana b'u Rwanda, ari barumuna bawe. Ibikoresho baguhaye ubifate neza.'

Yarusobanuriye ko ku rugamba, baguhaga imbunda bakaguha amasasu 10, 'bakakubwira ngo aya masasu tuguhaye turashaka magazine eshatu zirimo amasasu 300. Ariko na we wizanire indi.'

Yerekanaga ko kwiyemeza kwatumaga bajya ku rugamba bafite intego, umwanzi bakamutasaho ataragwa bakaba bamwambuye ayo masasu, akongera kubibutsa kwibanda ku dushya tuzageza igihugu kure.

Yavuze ko urubyiruko rugomba kuzirikana imbaraga byatwaye ngo igihugu kibohozwe bityo, amahirwe afitwe bose bagomba kwiga kurenza ikirere 'kuko ubu ikirere kitakiri ahantu hanyuma cyane ko indege zigendera hejuru yacyo. '

Umuyobozi mu Ngabo z'u Rwanda, RDF ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasivile n'abasirikare, Col Vincent Mugisha yibukije urubyiruko ko rugomba kuzirikana ko u Rwanda rwubakije ku maraso y'abana b'Abanyarwanda bityo ko bagomba gukora buri kimwe cyatuma rudasubira aho rwavuye
Aha abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda, CSR bari bakurikiranye icyegeranyo cy'ibyaranze abo bahoze ari abakozi ba CSR
"Ntimwazimye, turiho" amwe mu magambo y'ihumure RSSB yaherekeresheje igiti yateye mu Busitani bwo Kwibuka
Urubyiruko rwo muri RSSB rwasabwe kunga ubumwe kugira ngo ruzabashe kugera ku ntego u Rwanda rwihaye y'iterambere rirambye no guhangana n'uwashaka kurusubiza aho rwavuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mumenye-ko-u-rwanda-rwubakiye-ku-maraso-y-abanyarwanda-impanuro-za-col-mugisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)