Musigazi Abdul Aziz [Vyroota] umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda, yaguye igihumure ubwo yari ku rubyiniro ahita yihutanwa kwa muganga.
Byaraye bibaye ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi ubwo yari mu gitaramo cyizwe 'Zzina Carnival24'.
Nk'uko bigaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzi w'imyaka 21, agaragara ateruwe n'abashinzwe umutekano barimoi kwerekeza ku mbangukiragutabara ngo bamutware kwa muganga.
Uyu muhanzi ukunzwe muri Uganda muri iyi minsi, akaba abarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Hittower, iki gitaramo yari yahuriyemo n'abandi bahanzi nka Gravity Omutujju, Recho Rey, Vinka, Cindy Sanyu.
Vyroota yaguye ku rubyiniro yihutanwa kwa muganga