Musanze: Abikorera binjiye mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi gahunda, umunyamuryango wa PSF, yahabwaga umwana agomba kwitaho afatanyije n'ababyeyi be agakurikirana niba ubufasha agenerwa bumugeraho, kureba neza niba akurikirana gahunda ya muganga, no kubunganira mu bushobozi bahiga ko imirire mibi n'igwingira bigomba kurandurwa vuba.

Bamwe mu baturage bahawe abo bazajya bafatanya kurera abo bana bagaragaweho n'imirire mibi, bishimiye iki gikorwa kuko kizabafasha kuko aho bahuraga n'ikibazo cy'ubumenyi buke cyangwa amikoro make bazajya bunganirwa n'aba bakorerabushake ba PSF biyemeje kubigira ibyabo ku bushake.

Nyirakayoboke Eliada wo mu Murenge wa Musanze wari ufite umwana wagwingiye na we wahujwe n'ababyeyi bazajya bafatanya kumurera, yavuze ko urugamba rukomeye barwanye kugira ngo uyu mwana ave mu mirire mibi.

Yagize ati "Mfite umwana ndera watawe n'ababyeyi be wabaga mu mirire mibi kuko yari afite umwaka apima ibiro bitatu, ikigo nderabuzima cyaramfashije bakajya bampa amata n'izindi ntungamubiri nkabasha kubimuha neza nkurikije uko ubujyanama bampa, ubu nakomeje kumwitaho kandi kuba tubonye abazadufasha turarushaho kurwanya imirire mibi n'igwingira."

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Musanze, Habiyambere Jean, avuga ko ubu buryo bwo kwita kuri aba bana buzatanga umusaruro kuko buri byumweru bibiri bazajya bongera gusuzuma ko hari abavuye mu mirire mibi abakiyirimo bazakomeza kwitabwaho ndetse n'abandi bashya bazagaragara bazitabwaho kugeza iki kibazo kirangiye.

Yagize ati "Iki n'igikorwa abikorera biyemeje ariko ni ubutumwa twahawe na Perezida Paul Kagame atubaza ngo ni gute umwana ashobora kujya mu mirire mibi dufite ubutaka bwera, dufite abacuruzi bacuruza bakunguka? Ubu rero tugiye gufatanya no gukurikirana ko ibigenerwa umwana abibona kandi n'ubundi bufasha bukenewe tuzabutanga nk'abikorera."

Yakomeje avuga ko hari bamwe mu babyeyi bahabwaga intungamubiri z'abana bakazikoresha nabi cyangwa se bakazigurisha, hafatwa umwanzuro wo guhsyiraho undi uzajya abikurikirana.

Ati 'Agakurikirana ko umubyeyi abibonye n'uko abiha umwana, hanyuma tukanakurikirana abikorera bagura izo ntungamubiri tukabigisha ko atari byiza kuko abo bana nibo bazaba abakiliya bacu, nibo tuzabonamo abakozi bashoboye niyo mpamvu tugomba kubarengera."

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kayiranga Theobard, yavuze ko aba bafatanya bikorwa bazabafasha guhindura imyumvire ya bamwe mu baturage izatuma bakoresha neza ubushobozi bafite kuko abenshi muri bo bagira abana bagwingiye atari uko babuze ibyo babagaburira.

Yagize ati "Mbere ya byose turashimira PSF ya Musanze, hano turahinga tukeza ni yo mpamvu ababyeyi bakwiye kwigishwa gukoresha neza ubushobozi bafite. PSF rero igiye kubidufashamo kandi buri wese izi ngamba nazigira ize umuhigo tuzawesa vuba."

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Assumpta Ingabire, avuga ko ubufatanye bw'abikorera n'ubuyobozi bw'Akarere buzaba intandaro yo kurandura iki kibazo cy'igwingira gituma akarere ka Musanze kaza mu turere dutanu dufite umubare uri hejuru asaba inzego z'ibanze zose kujya zibikurikira.

Yagize ati "Ntacyo ababyeyi babuze cyo guhangana n'iki kibazo, ikigenderewe uyu munsi ni ukubafasha guhindura imyumvire tubigisha kugaburira abana ndetse no gutegura amafunguro babaha n'ayo bagomba kwitaho cyane.

Yagize ati "Twaje kwifatanya n'Akarere ka Musanze mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurandura igwingira kuko ni ikibazo kiremerereye igihugu. Abana bagwingira kubera ko hari ibyo ababyeyi batakoze cyangwa hari ibyo twese tutakoze. Turasaba inzego z'ibanze kurushaho gukurikirana ibi bikorwa kugira ngo turengere umwana."

Mu gikorwa cyo gufasha abo baturage bafite abana 303 bagaragaweho n'imirire mibi, ababyeyi babo bahawe ifu y'igikoma, amata, amagi, ibiribwa n'ibikoresho by'isuku kandi bazakomeza gukurikiranwa kugeza batakiri mu mirire mibi.

Akarere ka Musanze kaza muri dutanu mu gihugu twugarijwe n'igwingira, aho gafite 45% by'abana bagwingiye, kakaba gakomeje gukaza ingamba zo kurwanya icyo kibazo hakorwa gahunda yo kuroza abaturage, kubaha inyunganiramirire, kubigisha gutegura indyo yuzuye no kugira isuku n'izindi gahunda zibateza imbere.

Abikorera b'i Musanze bahagururkiye ikibazo cy'igwingira mu bana
Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yavuze ko uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo harandurwe ikibazo cy'imirire mibi
Abaturage bigishijwe gukora akarima k'igikoni no kukabyaza umusaruro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abikorera-binjiye-mu-rugamba-rwo-kurwanya-imirire-mibi-n-igwingira-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)