Musanze FC mu nzira zo kuganiriza Migi na Sosthene #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Musanze FC irimo gushaka uburyo yakongerera amasezerano abatoza ba yo bayifashije kurangiza ku mwanya wa 3 muri shampiyona.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi bwa Musanze FC bwishimiye umusaruro wa Habimana Sosthene ndetse n'umwungiriza we, Mugiraneza Jean Baptiste Migi ikaba yifuza gukomezanya na bo umwaka utaha.

Sosthene akaba yari agifite undi mwaka ku masezerano ye kuko yasinye imyaka ibiri mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2023-24 utangira ni mu gihe Migi we yari asoje kuko yari yasinye umwaka umwe.

Iyi kipe irimo gutekereza kuba yakongera aba batoza imyaka 2 kuri buri umwe, bivuze ko Sosthene yahita agira amasezerano y'imyaka 3.

Si aba gusa kuko na Imurora Japhet na we wari wungirije Sosthene na Migi atazava muri iyi kipe bazakomezanya.

Nubwo mu gikombe cy'Amahoro bitagenze neza, muri shampiyoba babashije gusoza ku mwanya wa 3 n'amanota 53, Rayon Sports ya kabiri yari ifite 57 ni mu gihe APR FC yatwaye igikombe ifite 68.

Migi (uri hagati) na Sosthene (ubanza iburyo) ndetse na Imurora Japhet (ubanza ibumoso) ni bo bari abatoza ba Musanze barifuza kubongera amasezerano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musanze-fc-mu-nzira-zo-kuganiriza-migi-na-sosthene

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)