Yabitangaje ku wa 18 Gicurasi 2024 ubwo Diyoseze Gatolika ya Cyangungu yibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kamembe, igitambo cya misa no gushyira indabo kumva iruhukiyemo Boneza Joseph wari Padiri mukuru muri Paruwasi ya Mibilizi wishwe muri Jenoside.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku cyicaro cya Diyosezi Gatolika ya Cyangungu hahungiye Abatutsi benshi barimo n'abahageraga bakomekeye mu bitero byo guhiga no kwica Abatutsi.
Mukamusoni Béatha wari umukozi wa diyosezi kuva mu 1977 kugera mu 2012, mu buhamya bwe avuga bagerageje kurwana ku Batutsi babahungiyeho ariko akavuga ko umutima wo gutabara abatutsi, abapadiri batari bawuhurijeho.
Ati 'Ntabwo bari bawuhuje. Hari abari bafite ubwoba, ariko hari n'abari ntibindeba . Hari n'uwabivuze abwira Abatutsi ngo n'ubundi agasuzuguro kanyu niko muzazira'.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushinzwe Iterambere ry'ubukungu, Habimana Alfred yibukije abitabiriye iki gikorwa ko hari abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera inyungu babifitemo bityo ko Abanyarwanda bose bakwiye kubima amatwi kugira ngo Jenoside itazagaruka.
Padiri Nkundayezu Oscar Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye amaze ibyumweru bitatu arwaye malariya ariko yakoresheje imbaraga nke yari afite arwana ku Batutsi.
Nubwo atari azi gutwara imodoka hari aho byageze biba ngombwa ko apakira ibiryo mu modoka akajya abishyira Abatutsi bari bahungiye muri sitade ya Rusizi.
Musenyeri Sinayobye Edouard yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya wo gushima abagize ubutwari bakarokora Abatutsi no kugaya abagize ubugwari, bakica cyangwa bagatererana abatutsi.
Ati 'Uwaba yaritwaye nabi, ku mutima we yabyiyumvisha ko yagize nabi, agasaba imbabazi Imana, akanasaba imbabazi abo yahemukiye kuko ibyo biraruhura'.
Kuva Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa n'ingabo za RPF Inkotanyi, Kiliziya Gatorika mu Rwanda ikomeje kugira uruhare mu isanamitima n'ubwiyunge aho ihuza abarokotse Jenoside n'abayikoze mu gikorwa cyo gusaba imbabazi no kuzitanga.
Mu bo Diyoseze Gatolika ya Cyangungu yibuka bishwe muri Jenoside harimo abari abanyeshuri mu iseminari nto, abari abakozi ba diyosezi, abafureri, Padiri Boneza Joseph wiciwe ku Cyapa n'abandi.
Muri iki gikorwa Diyosezi Gatolika ya Cyangungu yaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibaha inka, mu rwego rwo kubafasha kwibuka biyubaka.