Musenyeri yiyahuye nyuma yo kwisanga mu myenda yamurenze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzego z'iperereza zo mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania zakomeje gutangaza ko Joseph Bundala wari Musenyeri mu itorero ry'aba-Méthodiste yiyahuye akoresheje umugozi wa telefone yo mu biro, aho bikekwa ko ari icyemezo yafashe kubera imyenda yari imuremereye.

Amakuru y'urupfu rwa Musenyeri Joseph Bundala yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi mu 2024, gusa bivugwa ko yiyahuye ku wa Kane tariki 16 Gicurasi.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dodoma, Bwana Alchelaus Mutalemwa, yavuze ko Joseph Bundala yiyahuriye mu biro bye akoresheje umugozi wa telefone.

Mu iperereza ry'ibanze ryakorewe aho icyaha cyabereye hatahuwe inyandiko igaragaza iyo myenda no kutumvikana na bagenzi be ku micungire y'amashuli y'iri dini aribyo byatumye uyu mugabo yiyahura.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y'imyenda yatumye uyu Musenyeri yiyahura, niba yarayifashe ku giti cye cyangwa ari mu izina ry'akazi.

Ngayo nguko! Gusa mbibutsa The Citizen dukesha iyi nkuru ntibigeze bagaragaza ko yahise yitaba Imana! Niba byanabaye rero Imana imwakire mu bayo!



Source : https://kasukumedia.com/musenyeri-yiyahuye-nyuma-yo-kwisanga-mu-myenda-yamurenze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)