Musore ntuzabure ubwenge ! Dore ibintu bizakugaragariza ko umugore agushaka cyane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kenshi cyane abagore n'abakobwa batinya kuvuga ibyiyumviro byabo ku basore cyangwa abagabo bakunda, rimwe na rimwe bakanatekereza ko nibabivuga abo basore barahita babanga, kuko benshi mu basore ntibakunda abakobwa cya abagore babiteretera.

Rero hari ibintu bimwe na bimwe abagore cya abakobwa bakunze kugaragaza nk'ibimenyetso byuko bashaka kugirana umubano n'umusore runaka.

Bimwe ni ibi:  1. Umukobwa wagukunze ndetse akaba agushaka, kenshi akunze kuza ahantu uri, akaba yumva buri gihe ashaka kumva ibiganiro byawe.

2. Rimwe na rimwe iyo umusore yagize ikibazo, niwe utora iyambere ajya kumubaza icyo yabaye, kenshi niyo utakimubwira icyo wabaye arakwihanganisha, akanaguhumuriza.

3. Umukobwa wakunze, akunda guhanga amaso cyane uwo yakunze, rimwe na rimwe akamurebana amaso yoroshye (kureba icyoroshye), ndetse akajya agaragaza gutinya mu maso ye.

4. Umukobwa cya Umugore wagukunze cyangwa ugushaka, atangira kujya akugenzura cyane, iyo abona uri kumwe n'abandi bakobwa, iyo mutandukanye aza kukubaza ibyerekeye babakobwa.

5. Umukobwa cya umugore ugushaka cyane, aba ashaka ko umusura cyangwa we agusure inshuro nyinshi.

6. Ikizakubwira ko umukobwa cya umugore  yagukunze, iyo umugujije amafaranga, ntashobora kuzuyaza kuyaguha, rimwe na rimwe hari igihe biba ngombwa akayaguza ariko akayaguha.

7. Umugore wagukunze, kenshi cyane akunze kukwandikira , rimwe na rimwe akanakubaza niba wamenye amakuru y'abaye kuri runaka, kandi mu byukuri agirango abone aho ahera akuvugisha.

 



Source : https://yegob.rw/musore-ntuzabure-ubwenge-dore-ibintu-bizakugaragariza-ko-umugore-agushaka-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)