Muyoboke Alex yarebye umubano wa mbere wa The... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuhanga bwo biragoye kuba umuntu yavuga ko budahari mu bahanzi b'abanyarwanda nubwo ikintu cyitwa gufashanya bikigoranye kugeza ubu nk'uko bagenda bamwe muribo babitangaza.

Ibi umuntu yavuga ko ari nabyo bisa nk'ibyo Muyoboke Alex yatekerejeho agakorwa ku mutima n'impano z'abahanzi basigaye bumvikana mu ihangana ridashira aribo Bruce Melodie na The Ben.

Yifashishije amashusho yafashwe mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuwa 31 Ukuboza 2019 cyagarukaga ku gitaramo ngarukamwaka cya East Africa Party, avuga ko u Rwanda rufite impano.

Muri aya mashusho hagaragaramo Bushali kimwe na Bruce Melodie na The Ben basuhuzanya, banagaragara baganira.

 Mu kiganiro na InyaRwanda Muyoboke Alex yasobanuye imvano yo gushyira hanze aya mashusho.

Uyu mugabo yagize ati'Nashyize hanze ariya mashusho mu kugaragaza ko u Rwanda rufite abahanzi bafite impano.' Ni amashusho bamwe bakiriye nkaho ari ayo muri ako kanya ariko amaze imyaka 5.

Nk'uko aba bahanzi bombi bagiye babigarukaho, umubano wabo wajemo agatotsi ahanini biturutse ku kuba hari ibikorwa bitandukanye bagiye bagerageza gukorana ariko bikanga.

Ibintu byajemo kuvamo gutangira kwitana ba mwana ku mbuga nkoranyambaga umwe agaragaza ko mugenzi we nta mwete n'ibindi bitandukanye.

Muyoboke Alex yatangaje ko nta kindi cyabimuteye ari uburyo yishimira kuba u Rwanda rufite impanoBruce Melodie ari mu bahanzi bihagazeho muri iki gihe yaba mu buhanga no  mikorereThe Ben ari mu nkingi mwubatsi z'umuziki nyarwanda agiye kumara imyaka irenga 15 akora by'umwuga 

KANDA HANO UREBE AYO MASHUSHO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142511/muyoboke-alex-yarebye-umubano-wa-the-ben-na-bruce-melodie-wa-mbere-amarangamutima-aramugan-142511.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)