Mvukiyehe Juvenal biramusaba imbaraga nyinshi - Perezida mushya wa Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports mu myaka 3 iri imbere, Nkurunziza David yavuze ko Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora iyi kipe bimusaba imbaraga nyinshi kugira ngo azongere yibone mu ikipe.

Ejo hashize ni bwo habaye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports, ni nabwo batoye perezida mushya Nkurunziza David.

Mbere y'uko iyi Nteko rusange itangira, Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora iyi kipe yageze aho Inteko Rusange yabereye ariko yangirwa kwinjira asubizwa inyuma.

Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yatunguwe cyane no kugera ahagombaga kubera Inteko Rusange ariko akangirwa kwinjira aho yabwiwe ko agomba gutegereza bakazana urutonde (list) bakareba niba ari umunyamuryango koko, urwo rutonde yarutegereje kugeza rutabonetse, ibintu ahamya ko byakozwe ku bushake mu rwego rwo kujijisha.

We avuga ko "icyanzanye mu Nteko Rusange kwari ukugira ngo batongera kuntemeraho itaka, nta kindi kuko ubushize bantemeyeho itaka, bakavuga ibintu bitandukanye ndavuga ngo ndi umunyamuryango reka nitabire Inteko Rusange byibuze icyo bavuga ari njye kivugwaho nanjye mbe mpari, mbe natanga n'ibisobanuro by'ukuri kw'ibyo bintu kuko hari abavuga ibiba bitandukanye n'ibihari."

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports, Nkurunziza David yavuze ko ibyo atabimenya kuko yari ataraba umuyobozi ariko na none ntawakwirenagiza imanza uyu mugabo afite n'umuryango wa Kiyovu Sports.

Ati "Ibyo sinabimenya njyewe nari ntaratorwa, ntowe mu kanya gashize ariko ndizera ko abateguye Inteko Rusange batumiye abanyamuryango, ubwo rero twagerageza kumenya niba uwo muntu yari yaratumiwe ariko tudaciye ibintu ku ruhande uwo mugabo muvuze hari imanza zitandukanye arimo n'Umuryango wacu wa Kiyovu Sports, icyo kigomba kubanza gukemuka."

Yakomeje avuga ko niba Juvenal ashaka kugaruka muri Kiyovu Sports bimusaba gukora cyane kugira ngo ibibazo bafitanye bibanze bikemuke.

Ati "nk'umuntu wayoboye Kiyovu azakomeza kugira icyubahiro cye, nabikunda tuzakomeza dufatanye ariko na none hari ibintu byabaye bigomba kubanza gusobanuka, uwo muntu biramusaba gukora cyane natwe tugakora, nabyifuza tuzakomeza dukorane kuko twe tumufata nk'abandi bakunzi ba Kiyovu Sports."

Yakomeje avuga ko biteguye kuganira na Mvukiyehe Juvenal mu gihe na we yagaragaza ubushake ubundi bagakemura ikibazo.

Perezida Musahya wa Kiyovu Sports, yavuze ko Juvenal bizamusaba imbaraga nyinshi kugira ngo yongere agirirwe icyizere
Mvukiyehe Juvenal ari mu manza na Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mvukiyehe-juvenal-biramusaba-imbaraga-nyinshi-perezida-mushya-wa-kiyovu-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)